mmk

ABAYOBOZI B’URUGAGA RW’ABAGORE RUSHAMIKIYE MU MUTWE WA POLITIKI MU NTARA Y’AMAJYEPFO BAHUGUWE KU RUHARE RWABO MU BIKORWA BY’AMATORA

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abagore bari mu rugaga rushamikiye ku Mutwe wa Politiki, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryateguye amahugurwa yahuje abagore bahagarariye ingaga z’abagore zishamikiye ku Mitwe ya Politiki bo mu Turere tugize Intara y’amajyepfo. Amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye kuri Hotel Boni Consilii ahuza abagore 87 kuri 88 bari batumiwe.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi abanyamabanga b’urugaga rw’abagore bo mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo ngo barusheho kugira uruhare mu bikorwa bya politiki n’amatora.  

Atangiza amahugurwa, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Bwana NAHIMANA Athanase yabwiye abagore bayitabiriye ko yateguwe mu rwego  gukomeza kongerera ubumenyi  abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki  mu bijyanye  no kwitabira ibikorwa bya Politiki harimo  kwiyamamaza  mu matora kugira ngo bajye mu nzego zifata ibyememezo.

Yibukije ko urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki ari umwe mu miyoboro y’ibitekerezo uha amahirwe abagore yo kurushaho gusesengura  ibibazo n’ingorane  bicyugarije umugore bimubuza guseruka kimwe n’abagabo  mu gihe cyo kwitabira  ibikorwa bya politiki harimo n’amatora ari nayo nzira igeza ku myanya ifata ibyemezo.

Mu byagezweho, yagaragaje ko uko abagore bagiye bongererwa ubushobozi, byatumye bagira  uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bibangamira umugore n’ubu bigikomeje kandi ko kugeza ubu byagaragaye ko umugore ashoboye kandi ko iyo ateye imbere ibibazo byinshi bikemuka.

Yabasabyegukomeza gusobanurira Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ihame ry’uburinganire Igihugu cyacu kiyemeje kugenderaho n’Imitwe ya Politiki yacu ikaba irishyigikiye.

Ibiganiro byatanzwe muir aya mahugurwa byagarutse ku ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye  bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, ikiganiro cyatanzwe na Me KAMASHAZI Donnah wagaragaje ko mu miterere y’abantu havuka igitsina gore n’igitsina gabo, naho Gender ikaba “social constructed mindsets” umuntu arayiga kandi ikagenda ihinduka (dynamic). Yavuze ko uburinganire n’ubwuzuzanye bigerwaho ari uko ubanje gukuraho ubusumbane bw’abagabo n’abagore bwagiye bwinjira mu myumvire y’abantu, umugabo  n’umugore  bagafatwa kimwe  mu nzego zose n’ibyemezo bifatwa.  Ibi bikaba byarashingiye no ku mateka y’abagore b’Abanyarwanda ba kera bagize uruhare mu byagerwagaho ariko ntibihabwe agaciro.

 

 

Yavuze ko n’ubwo dufite ibyagezweho ariko hakiri imbogamizi mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’imyumvire yabamwe itarahinduka, kwitinya kw’abagore, akazi kenshi ko mu rugo n’ibindi ariko ko hari n’amahirwe nk’aya yo guhuzwa n’Ihuriro baturuka mu Mitwe ya Politiki itandukanye bakongera  ubumenyi; ubushake bwa Politiki bwo ku rwego rwo hejuru mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Asoza ikiganiro, yasabye abagore bitabiriye amahugurwa kujya basobanurira bagenzi babo mu  Mitwe ya Politiki baturukamo uburenganzira bahabwa n’amategeko no gukomeza kubuharanira.

Ikindi kiganiro cyatanzwe na Hon.GAKUBA Jeanne d’Arc yaganirije abagore bitabiriye amahugurwa ku” Uruhare rw’umugore mu bikorwa bya Politiki “, yavuze ko kujya muri politiki ari ukwemera kujya muri gahunda  y’imicungire y’Igihugu cyawe, ukazana ibitekerezo byunganira bagenzi bawe muri kumwe  mu rwego runaka, kandi biri bufashe guteza imbere imiyoborere, imibereho myiza n’ubukungu by’Igihugu.Yavuze ko umugore watorewe kuyobora umudugudu, umurenge, n’izindi nzego zo hejuru ari umunyapolitiki kuko atanga ibitekerezo mu rwego arimo, kandi bifasha mu kubaka Igihugu.

Yakomeje avuga ko Politiki y’Igihugu cyacu ishingiye ku mahitamo y’abanyarwanda bahisemo kuba  umwe, kureba kure cyangwa gutekereza mu buryo bwagutse  no kubanzwa inshingano kandi bahisemo kuganira bakumvikana kubyo batumva kimwe, kutagira uhezwa mu miyoborere y’Igihugu cyacu. Yashishikarije abagore bitabiriye amahugurwa kuzasoma ingingo ya 10 y’Itegeko Nshinga niba bifuza kuba abanyapolitiki beza,bakareba amahame Igihugu cyacu kigenderaho.  Yabasabye kuyasoma no kuyubahiriza aho bari mu nshingano mu rwego rwo kurinda ko ibyabaye bitazongera kubaho , kurwanya  Jenoside kandi tugaharanira kuba umwe.

Yasabye abagore bitabiriye amahugurwa kuba mu nshingano kandi bakazikora neza,bakabana n’abandi neza ndeste n’abaturanyi, kwita ku miryango yabo ndetse n’uburere bw’abana; akomeza abashishikariza gukunda kujya mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo bigafasha Igihugu mu iterambere nk’umugore wagize amahirwe atandukanye yo kongera ubumenyi.

Muri aya mahugurwa, abagore bo mu rugaga rushamikiye ku mitwe ya politiki bakoze amatsinda basubiza ibibazo bari babajijwe ku buringanire n’iterambere ry’umugore.

Abagore bitabiriye amahugurwa bunguranye ibitekerezo ku ruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Muri aya mahugurwa kandi Hon.UMUTESI Anitha yatanze ubuhamya ku rugendo rwe mu bikorwa bya Politiki ku  nshingano zitandukanye yagiye ahabwa kandi akazikora neza

Mu buhamya yasangije abagore bitabiriye amahugurwa , yavuze ko byose yabishobojwe no kuba mu nshingano akazibamo n’imbaraga ze zose ; guca bugufi, kudacika intege (never give up) ndeste no gukunda abo uyobora ugaharanira inyungu z’abandi mbere y’izawe.

Yababwiye ko ubunyangamugayo, umutima nama n’imyitwarire myiza, guca bugufi, kuganira n’uwo bashakanye byamufashije mu rugendo rwe rw’ubuyobozi. Mu buhamya bwe, yashoje asaba abagore bari mu rugaga rushamikiye ku mitwe ya politiki guharanira kumenya amakuru, gukurikirana amateka y’Igihugu, kumenya icyerekezo cy’Igihugu no guca bugufi ugatega amatwi abo uyobora no kudacika intege. Abasaba guhaguruka bakajya mu ngamba.

Aya mahugurwa yashojwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Bwana NAHIMANA Athanase, wasabye abagore bayitabiriye kuba  intangarugero mu miyoborere mu nzego zose aho bafite inshingano kandi abashishikariza gukomeza kwigirira icyizere cyo gukorera umuryango nyarwanda no kugira uruhare mu nzego zifatirwamo ibyemezo.Yabasabye kujya gusangiza ubumenyi bahawe abandi bayoboke bo mu Mitwe ya Politiki yabo.

Yashoje abizeza ko Ihuriro rizakomeza gutegura amahugurwa nkaya, agamije gukomeza kongerera ubumenyi n‘ubushobozi abagore bo mu Mitwe ya Politiki igize Ihuriro.