mmk

INAMA RUSANGE Y’IHURIRO YAGANIRIYE KURI POLITIKI N’INGAMBA Z’IGIHUGU ZO GUTOZA ABANYARWANDA KWIZIGAMIRA NO KWITEZA IMBERE

Ku wa kane tariki ya 29 Nzeri 2022, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yarateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Senateri UMUHIRE Adrie. Inama yabereye muri Hotel Lemigo, ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, igezwaho ikiganiro kuri “Politiki n'ingamba z' Igihugu zo gutoza Abanyarwanda kwizigamira no kwiteza imbere, harimo na Gahunda ya EJOHEZA”; cyatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN, Bwana TUSHABE Richard.

Mu kiganiro cye, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije guteza imbere umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, zirimo Icyerekezo cy’u Rwanda mu mwaka wa 2050, aho umusaruro mbumbe ku muturage uzaba urenze amadolari y’Amerika 12, 476. Agaragaza ko Gahunda ya Guverinoma y’Imbaturabukungu, 2017-2024 (NST1) iteganya ko ikigero cy’ubwizigame kizava ku 10.6% kikazagera kuri 23%; asobanura ko uburyo bwizewe bushobora gutuma abaturage cyane cyane abasheshe akanguhe bashobora kubona uburyo bizigamira no kubona amafaranga ari ugushyiraho ibigega bitanga inguzanyo ziciriritse.

Yavuze ko mu bukangurambaga ku kwizigamira  bukorwa na Guverinoma y’u Rwanda, imbaraga zishyirwa ku bagore, urubyiruko, abafite ubumuga, inganda ziciriritse n’abahinzi. Ubu bukangurambaga bukaba bwaratumye hashyirwaho porogaramu zinyuranye zifasha abaturage kubona serivisi z’imari binyuze mu Murenge SACCO, RNIT Iterambere Fund, na gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya EJOHEZA.

Asobanura ibirebana na Gahunda ya EJOHEZA, Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN yavuze ko iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2018, ikaba yemerera buri munyarwanda ndetse n’umunyamahanga utuye mu Rwanda kugira konti muri EJOHEZA. Umunyamuryango wa EJOHEZA akaba atangira kubona pansiyo y’ukwezi, iyo yujuje imyaka 55. 

Mu kugaragaza akamaro ka EJOHEZA yavuze ko ifasha abanyarwanda gusaza mu cyubahiro. Ikaba inafasha mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, kuko 40% y’ubwizigame ashobora kwifashishwa mu kubona inguzanyo y’ishoramari, andi mafaranga agashorwa mu mishinga y’iterambere migari.

Yashoje ikiganiro cye, agaragaza ko kuva EJOHEZA yatangira muri 2018 kugeza muri Kanama 2022, abamaze kuyiyandikishamo ari abantu 2,458,690 bakaba bamaze kwizigamira amafaranga yose hamwe 34,076,574,750Frw.

Yashishikarije abayobozi b’Imitwe ya Politiki gukomeza gusobanurira abayoboke babo n’abandi Banyarwanda muri rusange kwitabira kwizigamira muri EJOHEZA kuko bizabafasha kugira amasaziro meza.

Inama Rusange yasuzumye inemeza raporo y’ibikorwa by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari  2021-2022, ishima ko muri uyu mwaka, Inama Rusange yaganiriye kuri politiki na gahunda za Leta zirimo ‘Imigendekere y’amatora y’abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’abagize Komite Nyobozi b’Inama z’Igihugu; Politiki ivuguruye yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi; Politiki n’ingamba z’Igihugu zo guteza imbere uburezi n’ireme ry’uburezi mu Rwanda; Politiki n’ingamba z’Igihugu zo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Inama Rusange yemeje raporo y’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022; ubugenzuzi bwakozwe n’Umugenzuzi wigenga w’Ihuriro (GPO Partners). Inama Rusange ikaba yarashimye ko imari n’umutungo by’Ihuriro bicunzwe neza. Inashima ko imyanzuro y’igenzura ry’ubushize yose yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cy'i 100%; isaba ko Ihuriro rikomeza kugira raporo nta makemwa (clean audit report) ku micungire y’imari n’umutungo byaryo.

Inama Rusange yemeje ko Bwana NSENGIYUMVA MULONDA Isidore wo mu Mutwe wa Politiki PSP aba umwe bagize Komisiyo y’Ihuriro mbonezabupfura no gukemurra amakimbirane.

Gushyiraho Biro y’Ihuriro

Inama Rusange y'Ihuriro yashyizeho abagize Biro y'Ihuriro, aho Depite UWANYIRIGIRA Gloriose, uturuka mu Mutwe wa Politiki PSD, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro, asimbura Senateri UMUHIRE Adrie wo Mutwe wa Politiki PL. Naho Bwana NAHIMANA Athanase wo mu Mutwe wa Politiki PS Imberakuri yatorewe kuba Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro asimbura Bwana NKUBANA Alphonse uturuka mu Mutwe wa Politiki PSP.

Muri iyi nama, Perezida w'Umutwe wa Politiki DGPR, Hon. Dr HABINEZA Frank yasabye Abanyarwanda imbabazi kubera ubutumwa yatambukije mu itangazamakuru, bukaba bwaragize abo bukomeretsa. Ubwo butumwa bukaba bwaravugaga ko Leta y'u Rwanda ikwiye kuganira n'abandi Banyarwanda batavuga rumwe nayo.

Mu gusaba imbabazi, Hon. HABINEZA Frank yasobanuye ko ubwo mu kwezi kwa Kanama 2022, yaganiraga n'itangazamakuru, imwe mu ngingo yasobanuye yateje urujijjo kuko itatanzweho ibisobanuro bihagije; bikaba byarakomerekeje bamwe mu Banyarwanda, ari nayo mpamvu abisabira imbabazi Abanyarwanda bose. Yavuze ko atari agamije kugira uwo akomeretsa.

Inama Rusange yamugiriye inama ko yakwifashisha inzira yanyuzemo atangaza ubutumwa bwateje urujijo, akaba ari zo azakoresha asaba Abanyarwanda imbabazi (akanyuza ubutumwa bwe mu bitangazamakuru bitandukanye yatambukijemo ubwo butumwa, birimo n’Ijwi ry’Amerika).