mmk

Abanyamabanga b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa politiki mu Mujyi wa Kigali bashishikarijwe gukomeza kwitabira ibikorwa bya politiki no gutinyuka bagahatanira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo

Muri gahunda yaryo kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’abagore bo mu Mitwe ya Politiki irigize, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ryateguye amahugurwa y’abanyamabanga b’urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki.

Aya akaba ari amahugurwa amaze igihe akorwa mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abagore b’abayobozi mu Mitwe ya Politiki kugira ngo bashobore kwitabira ibikorwa bya politiki no guhatanira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.

Ni muri uru rwego, tariki ya 17 Kamena 2022, muri Hotel Lemigo ku Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali, abagore 33 b’abanyamabanga b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki bitabiriye aya mahugurwa. Buri Mutwe wa Politiki ukaba wari uhagarariwe n’abagore batatu baturuka mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigali. Amahugurwa yatangijwe n’Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Bwana NKUBANA Alphonse, washimiye Imitwe ya Politiki ko yubahiriza ibiteganywa n’amategeko, aho mu nzego zifatirwamo ibyemezo mu Mutwe wa Politiki hagomba kubamo nibura 30% b’abagore. Yagaragaje ko abagore bari mu nzego z’ubuyobozi zinyuranye zifatirwamo ibyemezo buzuza neza inshingano zabo za kiyobozi, bamwe bakaba bari mu buyobozi bukuru bw’Igihugu, abandi mu miryango mpuzamahanga, umubare wabo ukaba ugenda wiyongera. Ibi bikaba bibera abandi bagore urugero rwiza no kubaremamo n’icyizere, bagatinyuka kuko bashoboye.

Yabashishikarije gukurikira amahugurwa neza kugira ngo ubumenyi bayungukiramo bukomeze kubafasha kuzuza neza inshingano zabo, no kurushaho kwegera abo bayobora.

Abitabiriye amahugurwa baganiriye ku ngingo zikurikira: 1)Uruhare rw’Umugore mu bikorwa bya Politiki; 2) Uruhare rw’umugore mu miyoborere mpinduramatwara. Ibi biganiro byombi byatanzwe na Hon. GAKUBA Jeanne d’Arc. 3)Ibyagezweho n’u Rwanda mu buringanire n’ubwuzuzanye no kongerera ubushobozi abagore; 4) Kumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye no kubyinjiza mu miyoborere nk’amwe mu mahame remezo y’Itegeko Nshinga Igihugu cyacu kigenderaho, byatanzwe na Hon. Mukandasira Caritas, Umuyobozi Wungirije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO).

Hon. Gakuba Jeanne d’Arc yagaragaje ko, kubera imiyoborere myiza iha agaciro ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, umugore w’u Rwanda yahawe agaciro bikaba byaramuremyemo icyizere, akumva ashoboye. Avuga ko, uko gushobora kutavuye mu kirere, ko gushingiye ku bushake bwa politiki n’ubuyobozi bwiza bwashyizeho politiki idaheza, politiki iha amahirwe angana abagabo n’abagore. Yakomeje agaragaza ko umugore afite uruhare runini mu miyoborere y’Igihugu, kandi urwo ruhare rugenda rugaragara mu Nzego zose. Yasobanuye inshingano z’inyabutatu z’umugore: umugore nk’umubyeyi ufite inshingano zo kubyara, kurera no kwita kubana; umugore w’umukozi ugomba guhahira urugo rwe; umugore w’umuyobozi ugomba kuzuza inshingano ze uko bikwiye.Yashimye ko izi nshingano zose umugore w’umuyobozi mu Rwanda muri iki gihe azuzuza neza, asaba abitabiriye amahugurwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu buzima bwose bw’Igihugu kandi bagatera imbere mu bukungu. 

Mu kiganiro cya Hon. Mukandasira Caritas yagaragaje ibyo u Rwanda rugenda rugeraho mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire. Birimo amategeko n’inzego zishinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire, nka Minisiteri y’umuryango (MIGEPROF), GMO, n’ibindi.  Yavuze ko hakiri imbogamizi z’uko umubare w’abagore batinyuka guhatanira kujya mu myanya imwe n’imwe ifatirwamo ibyemezo, ukiri muto. Hakaba kandi n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara hirya no hino mu Gihugu; ndetse n’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda. Yasabye abitabiriye amahugurwa gukomeza kugira uruhare rufatika mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gushishikariza abantu kugana ibigo bya ISANGE ONE STOP CENTER ziri hirya no hino mu Gihugu. Yagaragaje ko ingamba zo guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango n’ihame ry’uburinganire n’ubw’uzuzanye zihari, abashishikariza gushyira imbaraga mu gukumira kuruta kujya gukemura ibibazo byabaye.

Asoza aya mahugurwa, Bwana Gisagara Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, yashimye uburyo yagenze neza, agaragaza ko abayitabiriye bose bayungukiyemo byinshi (baba abatanze ibiganiro, abahuguwe, n’abayateguye). Yasabye abahuguwe gusangiza ubumenyi bungutse abandi bagore bo mu Mitwe ya Politiki babarizwamo, bakanabashishikariza gutanga amakuru ku gihe, ku Nzego bireba mu gihe hari ikibazo icyo ari cyo cyose gihungabanya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango.

Yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ritera inkunga aya mahugurwa; anashimira Imitwe ya Politiki yohereza intumwa zayo kuyitabira. Yijeje ko Ihuriro rizakomeza gutegura amahugurwa nk’aya yongerera abagore bo mu Mitwe ya Politiki ubumenyi n’ubushobozi.