mmk

KU BUFATANYE NA RBC IHURIRO RYAGIZE INAMA NYUNGURANABITEKEREZO K’URUHARE RW’IMITWE YA POLITIKI MU GUKUMIRA NO KURWANYA IBIYOBYABWENGE MU RWANDA

Kuwa gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Ihuriro ryagize inama nyunguranabitekerezo k’uruhare rw’Imitwe ya politiki mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda, inama yitabiriwe n’abagize Imitwe ya Politiki, urubyiruko rwize mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu gutangiza iyi nama nyunguranabitekerezo, Dr Kayiteshonga Yvonne Umuyobozi wa Komite y’Igihugu yo Kurwanya Ikoreshwa n’Ikwirakwizwa ry’Ibiyobyabwenge mu Rwanda yavuze ko, iki kibazo gihangayikishije, asaba Inzego zose  gufatanya kugira ngo hafatwe ingamba zo guhangana nacyo. Ashima Ihuriro ryatumiye abagize Imitwe ya Politiki kugira ngo bungurane ibitekerezo by’uko haba ubufatanye bw’inzego zose mu gukumira ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Yavuze kandi ko iyi nama yateguwe mu rwego rw’ubukangurambaga rusange bugamije gukumira no kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Banyarwanda; cyane cyane mu rubyiruko.  Imitwe ya Politiki ikaba isabwa kugira uruhare rufatika muri uru rugamba.

Mu ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana Gisagara Theoneste, yavuze ko Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize bazakomeza kugira uruhare mu kwigisha Abanyarwanda kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Banyarwanda; cyane cyane mu rubyiruko ari nayo mpamvu hatumiwe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki kugira ngo ruzagire uruhare mu kwigisha urundi rubyiruko.

Mu kiganiro ku ngamba zo kurwanya ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge mu Rwanda, intumwa ya MINIJUST n’iya Polisi y'Igihugu, zagaragaje ingamba ziriho zifasha mu kwirinda ibiyobyabwenge, zirimo amategeko yashyizweho, ubukangurambaga rusange n'ibindi. Zanagaragaje imbogamizi zigahari, zirimo imiterere y’imipaka y’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, aho kugenzura iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge bitoroha; bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze bahishira abacuruza ibiyobyabwenge cyangwa bakaba bakorana; ruswa; kuba bitwarika ku buryo bworoshye, n’izindi.

Mu gusoza inama, Umuvugizi w’Ihuriro Senateri UMUHIRE Adrie yibukije ko abatanze ibiganiro bagaragaje ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko gihari mu Rwanda. Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro ikaba yarasabwe kugira uruhare mu rugamba rwo kurwana n’iki kibazo.

Mu byagaragajwe bituma abantu bishora mu biyobyabwenge harimo n’amakimbirane mu miryango, agira ingaruka mbi kubana, bigatuma bamwe bishora mu biyobyabwenge.

Yibukije ko hariho n’ibihano bihabwa abahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge harimo no gufungwa burundu. Abagize Imitwe ya Politiki bakaba basabwa gukomeza gushishikariza abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.

Umuvugizi w’Ihuriro yavuze ko mu ngamba zafashwe, harimo ubufatanye bw’Inzego zose no gukomeza ubukangurambaga bugera kuri bose. Yibutsa ko mu bitabiriye iyi nama harimo abayobozi mu Mitwe ya Politiki bashinzwe ubukangurambaga, hakaba haranatumiwe ba Perezida b’Urugaga rw’Urubyiruko muri buri Mutwe wa Politiki, hatumirwa kandi ba Perezida w’Urugaga rw’Abagore muri buri Mutwe wa Politiki.

Avuga ko by’umwihariko, hatumiwe urubyiruko rurangije amasomo mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha ibya Politiki n’imiyoborere (YPLA).

Asoza asaba Imitwe ya Politiki gufatanya n’Inzego za Leta zishinzwe umunsi kuwundi guhangana n’iki kibazo cy’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda no mu rubyiruko by’umwihariko.

Yijeje Komite y’Igihugu yo Kurwanya Ikoreshwa n’Ikwirakwizwa ry’Ibiyobyabwenge mu Rwanda, ubufatanye buhoraho bw’Ihuriro n’Imitwe ya Politiki irigize.

Yashimiye RBC yafatanyije n’Ihuriro mu gutegura iyi nama, anashimira Imitwe ya Politiki yohereje intumwa zayo.