mmk

IHURIRO RIKOMEJE KONGERERA UBUSHOBOZI ABAGORE BO MU IMITWE YA POLITIKI

Kuva tariki ya 21-22 Gicurasi 2022, muri gahunda yaryo yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki iri mu Ihuriro, muri Hotel Bethany iri mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, habereye amahugurwa yahuje abanyamabanga b’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku Mutwe wa Politiki. Aya mahugurwa yahuje abagore mirongo irindwi na batanu (75), baturuka mu Turere twose tugize iyi Ntara.

Aya mahugurwa yibanze k’Uruhare rw’abagore bo mu Mitwe ya Politiki mu bikorwa bya politiki no mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Akaba yari agamije gushishikariza abagore bo mu Mitwe ya Politiki gukomeza kwitabira ibikorwa bya politiki no guhatanira kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo.  

 Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuvugizi w’Ihuriro Senateri UMUHIRE Adrie yavuze ko mu nshingano z’Ihuriro, harimo iyo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umwuga wa politiki mu Rwanda.

Yavuze kandi ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore b’abayobozi b’urugaga, akazabafasha kugira ubumenyi bukenewe mu rwego rwo kwitinyuka no guharanira kujya mu yindi myanya iteganywa mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa politiki.

Yakomeje avuga ko Igihugu cyacu kimakaje ihame ry’uburinganire nka rimwe mu mahame remezo ateganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015;  ndetse ko n’Imitwe ya Politiki isabwa kugira  nibura 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa  Politiki.

Yavuze ko kuva muri 2013, ku nkunga ya UNDP, Umufatanyabikorwa  w’Ihuriro muri iyi gahunda, hatangijwe gahunda y’amahugurwa agamije kongerera ubushobozi abagore harimo kubaka no guteza imbere imikorere y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku buyobozi bw’Umutwe wa Politiki; bikaba byaragaragaye ko Imitwe ya Politiki nyuma yo gushyiraho urwego rw’urugaga rw’abagore, imikorere yarwo yarushijeho guha umwanya umugore mu kugira uruhare mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki.

Yasoje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa, abanyamabanga b’urugaga rushamikiye ku Mutwe wa Politiki bitabiriye aya mahugurwa, bataha bafite ubumenyi n’ingamba bya ngombwa bibafasha kugera ku nshingano zabo kandi bateze imbere Imitwe ya Politiki yabo.

Muri aya mahugurwa hatanzwe ibiganiro bibiri, hatangwa n’ubuhamya.

Ikiganiro cya mbere (1) cyibanze k’Uruhare rw’Umugore mu bikorwa bya Politiki, umugore arashoboye: ibyakozwe, ibiteganyijwe kugerwaho n’ingorane zigihari. Iki kiganiro cyatanzwe na Hon. Mukasine Marie Claire. Mu kiganiro cye yagaragaje ishingiro ry’uruhare rw’umugore mu bikorwa bya Politiki mu Rwanda. Aho yagaragaje ko uruhare rw’umugore muri ibi bikorwa ari uburenganzira bwe bwemejwe ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko mu Rwanda, uruhare rw’umugore mu rwego rwa politiki rwari ruto cyane, rukaba rwaratangiye kugaragara nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Ubushake bw’Abanyarwanda bwo kudaheza abagore mu bikorwa bya Politiki, babugaragaje mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 10 irebana n’Amahame Remezo u Rwanda rugenderaho, cyane cyane ihame rivuga ko u Rwanda rwiyemeje “kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye, uburinganire bw’abagabo n’abagore n’uko abagore bagira 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo; Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no kugena uburyo bwo kubaka amahirwe angana mu mibereho yabo; gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize”.

Yavuze ko hashingiwe kuri iri hame, hagiyeho amategeko, ingamba n’ibikorwa bigamije guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo no kuzamura ubushobozi bw’abagore mu bikorwa byose by’ubuzima bw’Igihugu.

 N’ubwo ibi byose bigenda bigerwaho, Hon. Mukasine yagaragaje ko hakiri ingorane zikibangamira umugore, nk’ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza mu banyarwanda bamwe; ubumenyi budahagije ku bagore mu bijyanye na tekiniki n’ikoramabuhanga; gutinya imirimo imwe n’imwe bikigaragara ku bagore bamwe; kwinangira kwa bamwe mu bagabo no kuvunisha abo bashakanye mu mirimo y’urugo, kutaboneza urubyaro, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana. 

Mu ngamba zo guhangana n’izi nzitizi, harimo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abagore binyuze mu ngaga zabo; gukomeza kwigisha no gusobanura neza ihame ry’uburinganire kugira ngo rikomeze kumvikana neza; gushyiraho uburyo bwo gutoza no kumenyereza abagore bakiri bato mu Mitwe ya Politiki(mentorship), n’ibindi.

Ikiganiro cya kabiri (2) cyibanze k’“Uruhare rw’abagore bo mu rugaga rw’Umutwe wa Politiki mu miyoborere mpinduramatwara”, cyatanzwe na Hon. Gakuba Jeanne d’Arc. Mu kiganiro cye yibanze ku nshingano eshatu z’ingenzi zireba umugore w’umuyobozi: umugore nk’umubyeyi, umugore nk’umuyobozi, umugore ugomba gutunganya inshingano z’urugo.

Yakomeje agaragaza ko imyumvire y’abantu yazamutse ku isi yose, aho bumva ko abagore bagomba kugira uruhare rufatika mu miyoborere, imibereho myiza n’iterambere ry’Igihugu cyabo muri rusange. Mu Rwanda, byumvikanye neza ko kongera kubaka Igihugu, abagore bagombaga kubigiramo uruhare kandi byatanze umusaruro ugaragarira buri wese.

Mu nzitizi zigihari, ni uko ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza, ku bagabo n’abagore bamwe. Abagabo bakwiye kurushaho kumva inshingano eshatu z’abagore, kugira banaborohereze mu kuzuzuza.

Usibye ibi biganiro bibiri (2), hatanzwe ubuhamya bwa rwiyemezamirimo w’umugore witeje imbere, Madamu UWANKWERA Judithe, akaba yarashoye imari nk’umugore mu bintu bitandukanye bimubyarira inyungu, ubu akaba ageze ku rwego rwo kubaka Hotel izatwara hejuru ya miliyari ebyiri, mu Karere ka Nyamasheke.

Mu buhamya yahaye abitabiriye amahugurwa yabamenyeshe ko mbere yo gutangira kwikorera  yari umwarimu mu mashuri yisumbuye ahembwa umushahara muto.  Ahereye kuri uwo mushahara yatse inguzanyo, Banki imuha ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) ashinga Restaurant. Nyuma yubatse Motel anashinga Company atangira gupiganira amasoko atandukanye, ubu akaba yaratangiye kubaka Hotel y’inyenyeri eshanu (5).

Yamenyesheje abahugurwa ko ibyo amaze kugeraho byose abikesha politiki n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu bishishikariza abagore kwigirira icyizere bagatinyuka bagakora, bagafatanya na basaza babo guteza imbere Igihugu. Yabamenyesheje ko intego afite ari ukuva mu bacuruzi baciriritse akajya mu bacuruzi banini.

Yashishikarije abitabiriye amahugurwa gutinyuka bakumva ko nabo bashoboye bagategura imishinga ibyara inyungu, bakagana banki zikabaha inguzanyo bakiteza imbere, bakanibuka  kwishyura  imisoro kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu.

Amahugurwa yashojwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste, washimye Imitwe ya Politiki, ashima abayitabiriye n’abatanze ibiganiro. Yasabye abahuguwe ko bakwiye gusangiza  ubumenyi bungutse abandi bayoboke b’Umutwe wa Politiki. Yashimiye kandi Imitwe ya politiki yohereje abahuguwe, ababwira ko Ihuriro rizakomeza kongerera ubushobozi izi nzego n’izindi zigize Imitwe ya politiki.

Yashoje agaragaza ko umugore w’u Rwanda ashoboye, icyo asabwa ari ugukomeza kwigirira icyizere, ntagamburuzwe n’inzitizi ahura nazo.