mmk

MU KWIBUKA ABANYAPOLITIKI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASHYINGUYE MU RWIBUTSO RWA REBERO, HASABWE KO HASHAKISHWA AMAZINA Y’ABANDI BANYAPOLITIKI BASHYINGUYE HIRYA NO HINO, HAKAJYA HIBUKWA UBUTWARI BWABO

Tariki 13 Mata ni umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira kurwanya ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango yaganishaga kuri Jenoside, uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro, aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 13.04.2022 twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi.Ku Rwibutso rwa Rebero, hashyinguye imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, hanashyinguye kandi bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside bagera kuri 12. Muri abo banyapolitiki harimo, Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (PSD), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.Kwibuka no kunamira abo banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 biba bigamije kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ikibi, bakarwanya akarengane n’amacakubiri, kugeza ubwo bazize ibitekerezo byabo (byari bigamije ukuri no guhesha agaciro buri Munyarwanda aho ava akagera); biba kandi bigamije kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi. Uyu muhango uba ugamije na none gushima no kurata ubutwari bw’abarwanyije bakanahagarika Jenoside; gushyigikira demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu; ndetse no kongera kwiyemeza ubutwari no kudatinya kurwanya ikibi.

Insanganyamatsiko y’Urwibutso rwa Rebero igira iti: «Duharanire imiyoborere myiza» byerekana intego Imitwe ya Politiki yihaye yo guharanira no gushyira imbere iteka inyungu z’abaturage n’iterambere ry’Igihugu; guharanira ko u Rwanda rwaba Igihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Iyi nsanganyamatsiko ikangurira Imitwe ya politiki kugira abanyapolitiki bakunda Igihugu, bashakira Abanyarwanda icyiza, bagaharanira imibereho myiza yabo, bagakora politiki igamije kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene, abaturage bagatera imbere. Iyi nsanganyamatsiko kandi isaba abanyapolitiki kongera kwiyemeza gufatanya mu guhangana n’ibibazo Igihugu gifite no kwishakamo ibisubizo byagiteza imbere batagombye gutegereza ko hari abandi bazabibakemurira, bagategurira Abanyarwanda ejo hazaza heza.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Senateri UMUHIRE Adrie yibukije ko nk’uko insanganyamatsiko tuzirikana muri ibi bihe ibivuga, Kwibuka- Twahisemo kuba umwe”. Aya ni amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe, kugira ngo dukomeze kuba mu Rwanda rutagira uwo ruheza.

Yibukije kandi ko aba banyapolitiki bibukwa uyu munsi ku nshuro ya 28 bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kwanga ikibi, biyemeza kurwanya ingoma y’igitugu, baharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere iboneye; imiyoborere iha agaciro  Abanyarwanda bose nta vangura. Avuga ko abanyapolitiki bariho muri iki gihe ndetse n’abazaza, bafite inshingano yo gukomeza gutoza abayoboke babo n’abandi Banyarwanda muri rusange, kubana neza mu mahoro, bagakomeza kubumbatira ubumwe bwahozeho mu Rwanda rwo hambere, bakaba intangarugero mu byo bakora byose.

Yasoje ijambo rye asaba Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo gukomeza gushyira imbere ubumwe bw’Igihugu, kuko ari wo musingi ibindi byose byubakiyeho. Ashishikariza kandi urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki gukomeza kwitoza politiki yubaka, rugafatanya mu kurwanya no kwamagana abaharabika u Rwanda n’abayobozi barwo bakoresheje imbuga nkoranyambaga, kuko baba bashaka gusubiza u Rwanda inyuma mu rugamba rw’iterambere rwiyemeje.

Perezida wa SENA Hon. IYAMUREMYE Augustin wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abanyarwanda gukomeza kwamagana no kurwanya aho ingengabitekerezo ya Jenoside yakomoka hose, no gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga n’abagikwirakwiza urwango.

Asaba Minisiteri ibishinzwe gukomeza gushakisha abandi banyapolitiki bashyinguye hirya no hino mu Gihugu kugira ngo nabo bajye bibukwa kuko n’ubwo badashyinguwe mu Rwibutso rwa Rebero bakoze ibikorwa by’ubutwari byo kurwanya ikibi, akaba ari nacyo bazize.