mmk

MU IHURIRO HABAYE IHEREREKANYABUBASHA HAGATI Y’ABAVUGIZI BASHYA N’ABASOJE MANDA

Ku wa kabiri tariki ya 05 Mata 2022, ku Cyicaro cy’Ihuriro habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’abagize Biro y’Ihuriro isoje manda n’abagize Biro nshya batowe n’Inama Rusange y’Ihuriro yateranye tariki ya 31 Werurwe 2022. Muri uyu muhango hari kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste n’abandi bakozi b’Ihuriro.

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wakozwe hagati y’Abagize Biro isoje manda ari bo Hon. HARERIMANA Fatou wo mu Mutwe wa Politiki PDI na Hon. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc, wo mu Mutwe wa politiki RPF Inkotanyi; n’abagize Biro nshya ari bo Senateri UMUHIRE Adrie, uturuka mu Mutwe wa Politiki PL na Bwana NKUBANA Alphonse, uturuka mu Mutwe wa Politiki PSP.

Umuvugizi usoje manda, yashyikirije Biro Nshya raporo y’ibikorwa byakozwe n’Ihuriro mu gihe cya manda yabo yatangiye tariki ya 23/9/2021 ikageza tariki ya 31/03/2022.Nyuma yo gushyirwaho umukono, iyi raporo hamwe n’izindi nyandiko zigenga imikorere y’Ihuriro byakiriwe n’ Umuvugizi n’Umuvugizi Wungirije bashya.

Mu ijambo rye, Umuvugizi usoje manda, Hon. HARERIMANA Fatou yashimye Umuvugizi n’Umuvugizi Wungirije bashya kuba baremeye inshingano bashinzwe n’Inama Rusange, abasaba gukorera Ihuriro batizigamye kugira ngo rigere ku ntego zaryo.

Yakomeje yerekana ko muri iki gihe cya manda ya Biro isoje manda, Ihuriro ryageze kuri byinshi, n’ubwo hari bimwe mu bikorwa bitakozwe nk’uko byari biteganyijwe kubera icyorezo cya Covid – 19, ndetse n’amikoro adahagije.

Biro isoje manda yasabye Biro nshya yatowe kwita cyane cyane ku gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuvugizi bijyanye no kongera imari n’umutungo by’Ihuriro; gukomeza kwita ku iterambere ry’Ihuriro harimo no kuribonera aho rikorera ridakodesha; n’ibindi bazasanga muri raporo bashyikirijwe.

Mu ijambo rye, Umuvugizi w’Ihuriro Senateri UMUHIRE Adrie yashimye abagize Biro isoje manda ku bikorwa byinshi byakozwe bifasha Ihuriro kuzuza neza inshingano zaryo, yizeza ko abagize Biro nshya nabo bazitanga bagakorana umuhate n’umurava ku bikorwa byose by’Ihuriro kugira ngo Ihuriro rikomeze kwesa imihigo, ku bufatanye bw’Inzego zose z’Ihuriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa Bwana GISAGARA Theoneste, yashimye imikoranire myiza yaranze Biro isoje manda, yizeza abagize Biro nshya ko abakozi b’Ihuriro biteguye gukorana neza nabo mu nyungu rusange z’Ihuriro hagamijwe kugera ku nshingano zaryo.