mmk

INAMA RUSANGE Y’IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURANABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI YAGEJEJWEHO IKIGANIRO KURI POLITIKI N’INGAMBA Z’IGIHUGU ZO GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA

Ku wa kane, tariki ya 31 Werurwe  2022, hateranye inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. HARERIMANA Fatou, Inama yari igamije Kugezwaho ikiganiro kuri «Politiki n’ingamba z’Igihugu zo guteza imbere uburezi mu Rwanda no kunoza ireme ry’uburezi »; Gusuzuma no kwemeza Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro no Gushyiraho abagize Biro y’Ihuriro.

Ku ngingo irebana n’ikiganiro kuri «Politiki n’ingamba z’Igihugu zo guteza imbere uburezi mu Rwanda no kunoza ireme ry’uburezi »; cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi Hon. UWAMALIYA Valentine, mu kiganiro cye Minisitiri w’Uburezi yagaragaje ko uburezi bwo mu mashuri butangirwa mu bice bitatu (3) bikurikira: uburezi bw’inyigisho rusange; uburezi bw’inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro n’uburezi bw’inyigisho mbonezamwuga.

Yagaragaje kandi n’ibimaze kugerwaho mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Rwanda harimo umubare w’integanyanyigisho  zishingiye ku bushobozi mu byiciro bitandukanye by’inzego z’mirimo inyuranye mu iterambere ry’igihugu.

Mu ngorane zihari, yagarage umubare w’abana bata ishuri ukiri hejuru no kuva mu kazi kw’abarimu.

Minisitiri yagaragaje ingamba zo kurushaho kunoza ireme ry’uburezi zirimo kuzamura ireme ry’imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’uburezi bw’ibanze  ndetse n’ikoranabuhanga mu burezi.

Mu gusoza ikiganiro cye, Minisitiri yavuze ko Leta izakomeza gukorana n’Abafatanyabikorwa mu burezi mu kurushaho kuzamura umubare w’abitabira uburezi  no kubafasha kuva mu ngorane bagifite no kubaha ubushobozi bwo gupiganwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu Karere.

Yakomeje asaba abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki gushyigikira Minisiteri y’Uburezi kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba yihaye rishoboke mu gihe gito.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no gusubizwa ku bibazo byabajijwe, Inama Rusange yijeje ubufatanye n’uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi bufite ireme mu Gihugu.

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza Umushinga w’Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro,  Inama Rusange yemeje iki Gitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro.

Ku ngingo ijyanye no gushyiraho abagize Biro y’Ihuriro, Inama Rusange yashyizeho Senateri UMUHIRE Adrie, uturuka mu Mutwe wa Politiki PL; akaba yaratorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro, asimbura Hon. HARERIMANA Fatou wo mu Mutwe wa Politiki PDI. Ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije, hatowe Bwana NKUBANA Alphonse,  uturuka mu Mutwe wa Politiki PSP,  yasimbuye Hon. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc, wo mu Mutwe wa politiki RPF Inkotanyi; bakaba baratorewe manda y’amezi atandatu(6).