mmk

IMITWE YA POLITIKI YASABWE GUSHIMANGIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Tariki ya 22 Werurwe 2022, kuri Hotel Grande Legacy mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye inama yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kugira ngo haganirwe k’ Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umuvugizi w’Ihuriro mu ijambo ry’ikaze yashimiye abayitabiriye avuga ko kuganira ku bumwe bw’Abanyarwanda ari ngombwa cyane kuko, ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda ari umusingi ukomeye w’ubundi buzima bw’Igihugu n’iterambere ryacu.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabaye ngombwa ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushyirwa mu Mahame Remezo u Rwanda rugenderaho. Muri ayo Mahame Remezo, ihame rya kabiri rivuga ko tugomba “kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, TUGASHYIRA IMBERE UBUMWE BW’ABANYARWANDA”.

Agaruka ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda (ingingo ya 56) yavuze ko riteganya ko Imitwe ya Politiki igomba buri gihe kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda. Naho ingingo ya 7 y’Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki ryo mu 2013 ryavuguruwe mu 2018, avuga ko iteganya ko buri gihe Umutwe wa politiki ugomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byawo.

Umuvugizi w’Ihuriro yabwiye abanyapolitiki bitabiriye iyi nama ko kuba Igihugu cyaratekereje ko ubumwe bw’Abanyarwanda bushyirwa mu nyandiko z’Amategeko ndetse by’Akarusho, hakaba harashyizweho Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ari uko mu mateka y’Igihugu cyacu ubwo bumwe hari igihe cyageze, ntitubugire kubera imiyoborere mibi. Yibutsa ko imwe mu Mitwe ya Politiki yabayeho mbere ya 1994, yagize uruhare rukomeye mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, bivuze ko Imitwe ya Politiki ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ifite inshingano ikomeye yo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ibikorwa byayo bikarangwa no kubaka Igihugu, hakigishwa abayoboke bayo kubana neza mu mahoro, kandi abayobozi bagatanga urugero rwiza kubo bayobora n’abandi banyarwanda bose.

Yasoje ijambo rye ashimira Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yemeye gufatanya n’Ihuriro gutegurira hamwe iyi nama nyunguranabitekerezo, ikaba yahuje inzego zinyuranye zirimo abayobozi mu Mitwe ya Politiki n’Imboni z’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mitwe ya Politiki.

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Hon. BIZIMANA Jean Damascene mu ijambo ritangiza iyi nama ku mugaragaro, yashimye abayitabiriye avuga ko Umurongo ngenderwaho wa minisiteri ayobora ari ugukomeza ibyo u Rwanda rumaze kubaka mu myaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe tugana muri Gahunda 2050 , avuga ko intego nyamukuru yayo ari ukubungabunga amateka; Gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no Guteza imbere uburere mboneragihugu.

Yashishikarije Imitwe ya Politiki gukomeza guteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu; gukomeza kuba umusemburo w’ubumwe bw’Abanyarwanda bose nta vangura; gukomeza kuba urubuga rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri; no gukomeza guharanira umutekano usesuye w’Igihugu, imibereho myiza n’iterambere ry’Abanyarwanda bose.

Abatanze ibiganiro basabye abitabiriye inama gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, Indangagaciro, Kirazira mu banyarwanda b’ingeri zose. Gukomeza kumenya amateka no gusesengura byimbitse icyayatokoje, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata Ndi Umunyarwanda nk’Icyomoro cy’amateka n’Ubunyarwanda.

Mu myanzuro abari muri yanama bafashe harimo:

  1. Gushishikariza urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki n’urundi rwose, ndetse n’abakuru kujya bagaragaza ko badashyigikiye ibitangazwa n’abaharabika u Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga (Social Media, Youtube, n’ibindi). Buri wese akwiye gukoresha uburyo afite n’ubushobozi buhari kugira ngo agaragaze iby’igihugu kigenda kigeraho kubera imiyoborere myiza.
  2. Urubyiruko, abakuru, abanyapolitiki, barashishikarizwa kwitabira no kwitoza gusoma ibitabo binyuranye byanditse ku mateka y’u Rwanda n’amateka yihariye arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994;
  3. Imitwe ya Politiki yasabwe kurushaho gusobanura no kwigisha demokarasi y’ubwumvikane twahisemo kugenderaho nk’Abanyarwanda;
  4.  Imboni z’ubumwe n’ubwiyunge mu Mitwe ya Politiki, zashyizweho ariko  zikwiye kongera imbaraga mu gukomeza kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubureremboneragihugu cyane cyane kwigisha Abanyarwanda muri rusange no gutanga raporo y’ibikorwa zakoze;
  5. Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki basabwe kurushaho gusobanurira abakibaza ku kamaro n’uruhare rw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Poliriki muri systeme politiki y’u Rwanda;
  6. Imitwe ya Politiki yasabwe kurushaho kwegera abaturage ikuzuza inshingano zayo zo kwigisha Abanyarwanda, nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Asoza iyi nama ku mugaragaro, Hon. NKUSI Juvenal, Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane, yavuze ko muri iki gihe, hari ibikorwa bifatika n’imyitwarire bigaragaza uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubaka Igihugu. Avuga ko imbogamizi zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, ziriho ariko hafashwe ingamba ku bibareba nk’Imitwe ya Politiki kugira ngo bakomeze kugaragaza  uruhare rufatika mu miyoborere myiza y’Igihugu cyacu, baharanire ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwakomeza gutera imbere.

Yasabye urubyiruko gukomeza kwihatira kugaragaza, rukoresheje imbuga nkoranyambaraga (social Media) iby’Igihugu kigenda kigeraho, kandi abakuru bakarufasha gusobanukirwa amateka nyakuri y’u Rwanda.

Yasoje ashimira MINUBUMWE n’Ihuriro bateguye iyi nama nyunguranabitekerezo, anashimira n’abandi bose bayitabiriye bakanayitangamo ibitekerezo byubaka.

Avuga ko nta gushidikanya ko imyanzuro n’ibitekerezo byafatiwe muri iyi nama bizashyirwa mu bikorwa bose babigizemo uruhare, kandi inzego zose zikazakomeza gufatanya hategurwa ibindi biganiro nk’ibi.