mmk

KOMISIYO Y’IHURIRO MBONEZABUPFURA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE YATERANYE MU NAMA YAYO ISANZWE YA BURI GIHEMBWE ISUZUMA INGINGO ZINYURANYE

Kuwa 26 Mutarama 2022, mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro, hateraniye inama isanzwe ya Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura Amakimbirane. Kuri gahunda y’inama ya Komisiyo y’uyu munsi, harimo (1) Gukomeza kunoza Igitabo cy’uburyo bw’Imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro, no (2) Kugezwaho uko igikorwa cyo gukurikirana amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu yabaye mu Ukwakira - Ugushyingo 2021 cyagenze

Atangiza inama, Perezida wa Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirana, Hon. NKUSI Juvenal, yifurije abagize Komisiyo umwaka mushya muhire wa 2022, anaha ikaze Bwana TWAMIHIGO Darius, umwe mu bagize Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane wemejwe n’Inama Rusange yo ku itariki ya 16 Ukuboza 2021; akaba yarasimbuye Bwana SIBOMANA Aboubakar (bose baturuka mu Mutwe wa Politiki PDI).

Ku birebana no gukomeza kunoza igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo by’Ihuriro, Hon. Nkusi yibukiJe ko Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane imaze igihe inoza iki gitabo, ndetse n’Inama Rusange y’Ihuriro yo kuwa 20 Nzeri 2020 ikaba yaratanze umurongo n’inama bizakurikizwa mu kunoza icyo gitabo. Icyo gihe inama Rusange y’Ihuriro yasabye ko mu kunoza igitabo hazitabwa kuri Filozofi y’Ihuriro n’impamvu yatumye rijyayo nk’Urwego politiki. Ikindi Inama Rusange yasabye ko Igitabo cyazaza cyuzuye, giherekejwe n’amabwiriza hamwe n’imigereka ifasha mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

Mu kunoza, igitabo abagize Komisiyo basuzumye inyandiko y’isobanurampamvu rirebana n’ivugururwa ryacyo ari nayo izifashishwa na Perezida wa Komisiyo mu kugeza ku Inama Rusange, ibikubiye mu gitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’icungamutungo cy’Ihuriro cyavuguruwe.

Bwana Sindayiheba Fabien, Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho n’Imirimo ya Komisiyo Zihoraho mu Ihuriro yahawe umwanya agaragaza ibice bigari bigize igitabo.

Yavuze ko Igitabo cyanogejwe kigizwe n’ibice bigari bikurikira: Intangiriro rusange ikubiyemo ibirebana n’icyerekezo cy’Ihuriro; inshingano z’Ihuriro; indangagaciro Ihuriro rigenderaho; abagize Ihuriro, inzego z’Ihuriro n’inshingano zazo.

Hari kandi igice kirebana n’imicungire y’abakozi. Muri iki gice, hakubiyemo ingingo zinyuranye zirebana n’imicungire y’abakozi b’Ihuriro, kuva ku cyemezo cyo kubonera Ihuriro umukozi, kugeza ku kuba umukozi atakibarwa nk’umukozi w’Ihuriro. Ihuriro rikaba rifite ubwigenge mu gushaka no gushyiraho abakozi bo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa. Abakozi b’Ihuriro bajyaho hashingiwe ku nzego z’imirimo, inshingano n’ibibagenerwa byemejwe n’Inama Rusange.

Mu gice kirebana n’imicungire y’imari n’umutungo w’Ihuriro, hakubiyemo ibi bikurikira: imicungire y’imari n’umutungo by’Ihuriro; imikoreshereze y’ingengo y’imari; imicungire y’imari y’Ihuriro;imicungire y’umutungo wimukanwa; imicungire y’umutungo utimukanwa; no kwivanaho umutungo.

Muri iki gice hashimangirwa ko mutungo w’Ihuriro ugomba gucungwa neza,  hirindwa gusesagura, kwangiza, gukoresha nabi uwo mutungo waba umutungo w’imari, umutungo wimukanwa, ndetse n’umutungo utimukanywa.

Ibindi bice by’ingenzi bikubiye muri iki gitabo ni ibirebana n’itangwa ry’amasoko mu Ihuriro; imikoranire y’Ihuriro n’abafatanyabikorwa baryo; guhanahana amakuru no kumenyekanisha ibikorwa byaryo; hagasoza igice kirebana n’igenzura ry’umutungo n’imari by’Ihuriro.  

Abari mu nama bashimye ko ibitekerezo byose byatanzwe n’inama rusange byitaweho mu kunoza igitabo, kandi bikaba bigaragara no mu isobanurampamvu ryacyo. Abagize Komisiyo bemeje ko igitabo cy’uburyo bw’imiyoborere n’imicungire y’imari n’umutungo by’Ihuriro, cyakonogejwe na Komisiyo Mbonezabupfura gishyikirizwa Biro y’Ihuriro kikazashyirwa kuri gahunda y’inama y’Inama Rusange itaha.

Uko igikorwa cyo gukurikirana amatora y’abayobozi b’Inzego z’Ibanze cyagenze

Ku ngingo y’uko igikorwa cyo gukurikirana amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu yabaye mu Ukwakira - Ugushyingo 2021 cyagenze; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste, yahawe umwanya agaragaza ibikubiye muri raporo yo gukurikirana imyiteguro n’imigendekere y’ayo matora. 

Yavuze ko Ihuriro ryakurikiranye amatora yo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2021, ku munsi hatowe Abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere, n’iryo ku wa 19 Ugushyingo 2021 hatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

Yamenyeshyeje abari mu nama ko tariki ya 20 Ugushyingo 2021, abayobozi b’amatsinda y’indorerezi z’Ihuriro bahuriye ku Biro by’Ihuriro batanga raporo y’uburyo amatora yagenze mu Turere 27 two mu Ntara zose. Indorerezi z’Ihuriro zikaba zaragaragaje ko muri rusange amatora yagenze neza, haba mu myiteguro yayo, mu itora nyir’izina, kubara amajwi, ndetse n’ibyayavuyemo byakiriwe neza n’inteko itora.

Ku birebana n’ubwitabire, indorerezi z’Ihuriro zigaragaza ko ubwitabire bw’inteko itora mu matora yo ku itariki ya 13/11/2021 bwari 90.25% naho mu matora yo ku itariki ya 19/11/2021 ubwitabire bwari 94.93%. Muri rusange, indorerezi z’Ihuriro zisanga amatora zakurikiranye yaritabiriwe ku rugero rwa 92.6%.

Ku matora indorerezi zaryo zakurikiranye, Ihuriro ryashimye: (1) ubushake Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, cyane cyane abagore bagaragaje bwo guhatanira kujya mu Nzego z’ubuyobozi kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’u Rwanda; (2) ubufatanye bwaranze Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inzego z’Ubuyobozi bw’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’abaturage kugira ngo aya matora ategurwe kandi agende neza; (3) Ihuriro ryashimye ko aya matora yakozwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ayagenga ndetse n’ibyayavuyemo bikaba byarakiriwe neza n’abakandida kimwe n’abagize inteko itora.

Mu byanozwa mu matora ataha, Ihuriro ryagaragaje ibi bikurikira: (1) Gukomeza kongerera abakorerabushake bayo ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo barusheho gusobanukirwa inshingano zabo mu birebana n’imitegurire n’imigendekere y’amatora ategurwa mu Rwanda; (2) Gukorana bya hafi n’izindi Nzego bireba kugira ngo ku matora asaba ko inteko itora ibanza kurahira, hajye hateganywa kare abacamanza bahagije barahiza, kugira ngo hirindwe ubucyererwe bwaterwa n’uko inteko itora yatinze kurahizwa; (3) Guteganya ubwihugiko buhagije hashingiwe ku mubare w’inteko itora kuri buri site y’itora kugira ngo byihutishe igikorwa; (4) Kwihutira kumenyesha abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho amatora yasubitswe n’aho site z’itora zahindutse.

Umwanzuro w’indorerezi z’Ihuriro ukaba ugaragaza ko amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu yo mu Ukwakira - Ugushyingo 2021, yateguwe kandi akorwa mu mucyo, mu bwisanzure, mu mutekano, kandi ibyayavuyemo bikaba byarakiriwe neza.

Mu kungurana ibitekerezo, abagize Komisiyo bashimye ko Ihuriro ryoherereje indorerezi zaryo gukurikirana amatora mu Turere 27 tw’u Rwanda, kandi akaba yaragenze neza.