mmk

INAMA RUSANGE YASOBANURIWE POLITIKI Y’IGIHUGU IVUGURUYE YO KWEGEREZA ABATURAGE UBUYOBOZI N’UBUSHOBOZI

Kuwa kane tariki ya 16 Ukuboza 2021, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yarateranye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya WEBEX mu rwego rwo gukomeza kubahirizwa ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid 19; inama yayobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Hon. HARERIMANA Fatou, igezwaho ikiganiro kuri ‘Politiki y’Igihugu ivuguruye yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi’; ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon. GATABAZI Jean Marie Vianney.

Mu gutanga iki kiganiro, Minisitiri Gatabazi yagarutse ku byiciro by’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, impamvu y’iri vugurura, uburyo bwakoreshejwe mu kuvugurura iyi politiki, amahame Ngenga agenderwaho n’imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri yagaragaje ko iyi politiki igamije gukomeza kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bishingiye ku byiciro bya serivisi bahabwa no kunoza imitangire yazo, kubaka ubushobozi bw’Inzego z’Ibanze hagamijwe kwihaza mu kwinjiza no gukusanya imisoro, gushimangira ihererekanya ry’amafaranga hagati y’Inzego za Leta, kongera ubushobozi bw’Inzego z’Ibanze bwo gucunga imari ya Leta no kwegurira Inzego z’Ibanze imicungire n’imikoreshereze y’imisoro n’imari.

Minisitiri yavuze ko mu bikenewe kugira ngo iyi politiki ishyirwe mu bikorwa, harimo ubushake bwa politiki, ubufatanye bukomeye mu rwego rw’imari na tekiniki n’ishyirwaho ry’amategeko agamije kuziba ibyuho no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Politiki.

Mu gusoza ikiganiro cye, Minisitiri yasabye Abanyarwanda n’inzego zinyuranye harimo n’Imitwe ya Politiki, kugeza no gusobanura mu nzego zose ibikubiye muri iyi politiki bifasha gushyira mu bikorwa ibyo iteganya no kubakangurira uruhare rwabo, uburenganzira bwabo n’inshingano zabo nk’uko biteganyijwe.

Minisitiri yasabye ko, mu gihe haba hari ibitagenda neza mu mikorere y’Inzego z’ibanze, byagaragazwa kugira ngo bikosorwe mu nyungu rusange z’Igihugu.

Abagize Inama Rusange y’Ihuriro bashimye politiki ivuguruye yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, bizeza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ubufatanye mu ishyirwa mu  bikorwa ryayo.

Muri iyi nama Kandi, abayigize basuzumye, banemeza Raporo y’indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye amatora y’abagize inzego z’ibanze yo muri 2021;

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Theoneste wagejeje ku Nama Rusange iyi raporo y’indorerezi, yavuze ko bimaze kuba umuco ko iyo hari amatora ategurwa mu rwego rw’Igihugu, ryaba Itora rya Perezida wa Repubulika, yaba amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, n’amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze, Ihuriro ryohereza indorerezi zaryo gukurikirana imyiteguro n’imigendekere yayo.

 

Avuga ko mu gukurikirana imigendekere y’amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu yateguwe mu Ukwakira - Ugushyingo 2021, Ihuriro ryohereje indorerezi zaryo 81.

Bwana GISAGARA, yabwiye iyi Nama Rusange ko nyuma yo gusobanurirwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora amabwiriza n’imyitwarire igomba kuranga Indorerezi zizakurikirana amatora y’Abayobozi b’Inzego z’ibanze  n’ab’Inama z’Igihugu, Ihuriro ryahaye Indorerezi zaryo ubutumwa bwihariye bukubiyemo ibi bikurikira:

  • Kureba niba ”site”  z’itora ziteguye neza;
  • Kureba ko ibikoresho by’amatora biri kuri site itorerwaho;
  • Kureba uko amatora yitabirwa;
  • Kureba niba amategeko n’amabwiriza byubahirizwa;
  • Kureba ko uburenganzira bw’abaje gutora bwubahirizwa;
  • Kureba muri rusange umutekano n’ituze byaranze amatora;
  • Kureba ibarura ry’amajwi no kureba uko ibyavuye mu matora byakiriwe n’inteko itora

 

Mu myanzuro y’imigendekere y’aya matora, Ihuriro ryashimye ubushake Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, cyane cyane abagore bagaragaje bwo guhatanira kujya mu Nzego z’ubuyobozi kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’u Rwanda.

Rishima ubufatanye bwaranze Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inzego z’Ubuyobozi bw’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’abaturage kugira ngo aya matora ategurwe kandi agende neza; rinashima kandi ko aya matora yakozwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ayagenga ndetse n’ibyayavuyemo bikaba byarakiriwe neza n’abakandida kimwe n’abagize inteko itora.

Agaruka ku bigomba kunozwa, yavuze ko Indorerezi z’Ihuriro zisanga mu matora ataha, Komisiyo yanoza ibi bikurikira: 

  • Gukomeza kongerera abakorerabushake bayo ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo barusheho gusobanukirwa inshingano zabo mu birebana n’imitegurire n’imigendekere y’amatora ategurwa mu Rwanda;
  • Gukorana bya hafi n’izindi Nzego bireba kugira ngo ku matora asaba ko inteko itora ibanza kurahira, hajye hateganywa kare abacamanza bahagije barahiza, kugira ngo hirindwe ubucyererwe bwaterwa n’uko inteko itora yatinze kurahizwa;
  • Guteganya ubwihugiko buhagije hashingiwe ku mubare w’inteko itora kuri buri site y’itora kugira ngo byihutishe igikorwa;
  •  Kwihutira kumenyesha abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho amatora yasubitswe n’aho site z’itora zahindutse.

 

Yasoje avuga ko Ihuriro rishima uburyo amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu yo mu Ukwakira - Ugushyingo 2021, yateguwe kandi akanagenda neza; rishima uburyo Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagaragaje ubushake bwo guhatanira kujya mu Nzego z’ubuyobozi kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’u Rwanda. 

Ihuriro rishingiye kuri raporo y’indorerezi zaryo ryemeza ko amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu yo mu Ukwakira - Ugushyingo 2021, yateguwe kandi agakorwa mu mucyo, mu bwisanzure, mu mutekano, kandi ibyayavuyemo bikaba byarakiriwe neza.

 

Nyuma yo kugezwaho iyi raporo, abagize Inama Rusange y’Ihuriro barayemeje kandi bashima ko aya matora yagenze neza.

 

Inama Rusange yashimye ingamba zikomeje gushyirwaho na Leta zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19; yiyemeza gukomeza gushishikariza abayoboke b’Imitwe ya Politiki yabo n’Abaturarwanda muri rusange gukomeza kwirinda iki cyorezo no kubahiriza ingamba zafashwe.

Umuvugizi w’Ihuriro yashoje inama yifuriza Abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022.