mmk

IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURANABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI RYAKURIKIRANYE AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE N’AB’INAMA Z’IGIHUGU MU 2021

Mu rwego rwo gukurikirana amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’ab’Inama z’Igihugu mu 2021, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryohereje Indorerezi zituruka mu Mitwe ya politiki irigize, mu Turere dutandukanye tw’Igihugu gukurikirana imyiteguro n’imigendekere y’ayo matora.

Mu itangazo iri Huriro ryamenyesheje abanyamakuru na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu nama yahuje indorerezi kuri uyu wa 20.11.2021 ku Biro by’Ihuriro, rivuga ko izi Indorerezi z’Ihuriro zakurikiranye amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inama z’igihugu zishima ko aya matora yakozwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ayagenga

Indorerezi z’Ihuriro mirongo inani n’ebyiri (82) zituruka mu Mitwe ya Politiki cumi n’umwe (11) irigize zakurikiranye iki gikorwa mu Turere 27 tw’Igihugu, zikurikirana itora ryabaye tariki ya 13 Ugushyingo 2021, ahatowe abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere,  n’Itora ry’abagize Biro y’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere, ryabaye tariki ya 19 Ugushyingo 2021.

Mu butumwa zari zahawe, Indorerezi z’Ihuriro zarebye uko “site” z’itora ziteguye; niba  ibikoresho by’amatora byari kuri site itorerwaho; uko amatora yitabiriwe; niba amategeko n’amabwiriza byubahirizwa; uko uburenganzira bw’abaje gutora bwubahirizwa; umutekano n’ituze byaranze amatora; kureba ibirebana n’ibarura ry’amajwi, ndetse n’uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’Inteko itora.

Indorerezi z’Ihuriro zashimye ko amatora yamenyeshejwe Abanyarwanda ku buryo buhagije hakoreshejwe uburyo bunyuranye (Radio, Televiziyo, amatangazo, n’inama zakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga).

Zashimye ko ahabera amatora hari ibirango bigaragaza aho agomba kubera. Ibyumba by’Itora n’ubwihugiko byari biteguye neza, isuku kuri site y’ahatorerwa yari ishimishije. Ibikoresho by’amatora byagereye ku gihe ahabera amatora; abayobora amatora bari mu myanya yabo kandi babukereye.

Ikindi ni uko kuri buri site y’Itora, hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19.

Indorerezi z’Ihuriro zashimye uburyo amatora yagenze. Zabonye ko mu gihe umubare wa ngombwa usabwa kugira ngo itora ritangire wabaga uhari, abayobora itora batangizaga igikorwa.

Abakandida bari babukereye, bahabwa umwanya ungana n’amahirwe amwe yo kwiyamamaza imbere y’Inteko itora. Indorerezi z’Ihuriro zashimye ko abatora batoye mu bwisanzure, mu mucyo, mu ibanga no mu mutekano.

Indorerezi z’Ihuriro zabonye ko abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bagaragaje umurava, ubunyamwuga n’ubwitange mu migendekere myiza y’amatora. Ku birebana n’ibarura ry’amajwi, Indorerezi z’Ihuriro zashimye ko ryabereye ku mugaragaro, ku buryo buri wese witabiriye icyo gikorwa yahitaga abona amajwi buri mu kandida yabonye.

Baba abakandida, baba n’abitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi, Indorerezi z’Ihuriro zabonye ko ibyavuye muri ayo matora byakiriwe neza

Iri tangazo rikaba risoza rivuga ko n’ubwo aya matora yakozwe mu gihe u Rwanda n’isi bahanganye no kurwanya icyorezo cya COVID 19, Ihuriro rishima ubushake Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagaragaje bwo guhatanira kujya mu Nzego z’ubuyobozi kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere by’u Rwanda. Ibi bigaragazwa n’umubare munini w’abakandida wagiye ugaragara kuri buri cyiciro cy’itora, ndetse n’ubwitabire bukaba bwari ku rugero rushimishije.

Ihuriro rirashima kandi ubufatanye bwaranze Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Inzego z’Ubuyobozi bw’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’abaturage kugira ngo aya matora ategurwe kandi agende neza.

Indorerezi z’Ihuriro zikaba zisanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yazakomeza kongerera abakorerabushake bayo, ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo uruhare rwabo rujye rukomeza kuba nta makemwa mu bikorwa byose by’amatora bitegurwa mu Rwanda.  

Mu gusoza inama y’indorerezi z’Ihuriro, Umuvugizi waryo Hon. HARERIMANA Fatou, yazishimiye akazi keza zakoze, ashimira n’Imitwe ya Politiki yazihisemo. Yavuze ko Raporo irambuye y’Indorerezi z’Ihuriro izashyikirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gihe giteganywa n’amategeko.