mmk

MU MYITEGURO YO GUKURIKIRANA IMIGENDEKERE Y’AMATORA Y’ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE N’AB’INAMA Z’IGIHUGU MU 2021 INDOREREZI Z’IHURIRO ZAHAWE UBUTUMWA N’IHURIRO

Tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ku biro by’Ihuriro ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habereye inama yateguwe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki igamije guha ubutumwa bwihariye Indorerezi z’Ihuriro ku kugurikirana imigendekere y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inama z’Igihugu mu 2021, ateganijwe mu Turere twose tw’Igihugu muri uku kwezi kw’Ugushyingo 2021.

Ibi byabaye nyuma y’uko, ku butumire bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nk’uko bisanzwe, Ihuriro ryateganije indorerezi mirongo inani n’imwe (81) zituruka mu Mitwe ya Politiki cumi n’umwe (11) irigize rizohereza mu Turere  makumyabiri na turindi (27) mu Ntara  y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, n’iy’Amajyaruguru, gukurikirana imigendekere y’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inama z’igihugu mu 2021.

Mu gutangiza iyi nama, Umuvugizi w’Ihuriro Hon. HARERIMANA Fatou, yavuze ko iyi nama igamije kwibutsa uruhare rw’abagize Ihuriro mu migendekere myiza y’amatora, haba mbere, mu gihe cy’amatora na nyuma y’amatora no kwibutsa indorerezi z’Ihuriro amabwiriza mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inama z’Igihugu mu 2021.

 

Umuvugizi w’Ihuriro yasabye izi ndorerezi kugenzura ko amategeko n’amabwiriza yose arebana n’amatora yubahirijwe ndetse no kureba niba amatora akozwe mu mucyo, mu bwisanzure kandi hubahirizwa amahame ya demokarasi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana GISAGARA Theoneste, yavuze ko mu matora ategurwa mu rwego rw’Igihugu, Ihuriro ryohereza Indorerezi gukurikirana imyiteguro n’imigendekere yayo;. Izi ndorerezi zikaba zigizwe n’intumwa z’Imitwe ya Politiki n’abakozi bo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bwaryo. Aha buri Mutwe wa politiki ukaba warohereje abantu 7, barimo nibura abagore batatu (3).

                                                                                                                                   

Akaba yashimye Imitwe ya politiki yagennye izi ndorerezi, ashima kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku bufatanye bagaragariza Ihuriro.

Bwana GISAGARA yibukije ko buri ndorerezi y’Ihuriro yita by’umwihariko ku kureba niba ”site”  z’itora ziteguye neza; kureba ko ibikoresho by’amatora biri kuri site itorerwaho; kureba uko amatora yitabirwa; kureba niba amategeko n’amabwiriza byubahirizwa; kureba ko uburenganzira bw’abaje gutora bwubahirizwa; kureba muri rusange uko umutekano n’ituze byaranze amatora; kureba ibarura ry’amajwi; kureba uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’inteko itora.

Yavuze ko mu buri ubu butumwa, buri ndorerezi y’Ihuriro igomba kwambara umwambaro uyiranga no kwitwaza ibyemezo by’ubutumwa byatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha. Ibi byemezo byerekanwa aho biri ngombwa hose.

Avuga kandi ko mbere yo gusoza ubutumwa mu Karere Indorerezi yoherejwemo, indorerezi y’Ihuriro isinyisha “ordre de mission” k’Urwego rwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (KIA/NEC) cyangwa k’urwego rw’Akarere yakurikiranyemo amatora.

 

Agaruka ku bigomba kwitabwaho n’Indorerezi mu itsinda, yavuze ko Indorerezi z`Ihuriro zizakurikirana ibikorwa by’amatora nyirizina y’Abayobozi b’Inzego z’ibanze yo ku itariki ya 13/11/2021 n’ayo ku itariki ya 19/11/2021.

 

Ku bibujijwe indorerezi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yavuze ko Indorerezi y’Ihuriro iri mu butumwa ibujijwe ibi bikurikira:

  1. kwigaragaza mu bikorwa by’Imitwe ya Politiki kuva umunsi iboneyeho ibyangombwa bitangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugeza itanze raporo yayo  ku Ihuriro;
  2. kwigaragazaho ibirango by’Umutwe wa Politiki (T-shirt, ingofero, amabendera,…) mu gihe cy’ubutumwa;
  3. gutangaza amakuru y’ibyagaragaye kuri site y’itora mu gihe iri mu butumwa bw’Ihuriro;
  4. Gutanga raporo y’ibyo itabonye ;
  5. Gukora ibindi byatesha agaciro Ihuriro.

    Avuga kandi ko buri ndorerezi isabwe kurangwa n’Ubunyangamugayo, ukwigirira icyizere, umurava n’ubunyamwuga (professionnalism); Kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga indorerezi muri rusange n’agenga indorerezi z’Ihuriro by’umwihariko.

    amatora yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora no Kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’Umuvugizi w’Ihuriro mu gihe bibaye ngombwa. Yibukije ko uwanyuranya n’aya mategeko n’amabwiriza yahanwa.

    Muri iyi nama, indorerezi z’Ihuriro zagejejweho ibikoresho byangombwa kugira ngo zibashe gukurikirana neza ibikorwa by’amatora.