mmk

Abagize komisiyo ya Sena bashimye ibikorwa Ihuriro rimaze kugeraho n’uburyo rikorana hafi na hafi n’Imitwe ya Politiki irigigize binyujijwe muri komisiyo zihoraho z’Ihuriro. Mu gusoza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye gahunda y’iy

Mu gusoza ku mugaragaro icyiciro cya 5 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ry’ubumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’ubuyobozi (“Youth Leadership Political Academy”) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ndetse no gutanga ku nshuro ya 5 impamyabushobozi kubarangije aya masomo; Umuvugizi w’Ihuriro Dr MUKABARAMBA Alvere mu ijambo rye yagaragaje ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro ku Mitwe ya politiki by’umwihariko ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi ni 160, mirongo inani (80) muri bo bakaba barahuguwe mu cyiciro cya kane cy’amasomo yatangiwe i Kigali n’iRwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ,naho abandi 80 bakaba barakurikiranye amasomo mu cyiciro cya 5 cy’amasomo yatangiwe i Kigali n’iKarongi kubo mu Ntaray’Iburengerazuba.

Iyi gahunda y’Ishuri rigenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, ngo rwitoze umwuga wa Politiki rwiyemeje kwitabira yatangiye mu w’2010 ;amasomo atangirwa i Kigali. Ariko nyuma byaje kugaragara ko ari igikorwa cy’ingirakamaro gikwiye gushimangirwa nk’imwemuri gahunda zo kwitabwaho mu bikorwa by’amahugurwa ahoraho agamije guteza imbere ubushobozi bw’imitwe ya politiki, Inama rusange y’Ihuriro yemeza ko ayamahugurwa yegerezwa n’urubyiruko rwo mu Ntara zose z’Iguhugu.
Kugeza ubu aya masomo akaba amaze gutangwa mu Ntara zose z’Igihugu.
Amasomo atangwa muri iri shuri n’ajyanye n’imikorere y’Imitwe ya politiki muri demokarasi, uruhare rw’imitwe ya politiki mu gushyiraho politiki z’Igihugu, imiyoborere myiza, ndetse n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere umwuga wa politiki.

Umuvugizi w’Ihuriro yavuze kandi ko iri shuri rya “Youth Leadership Political Academy” ari gahunda iteganyijwe kumara igihe kirekire, izajya iba buri mwaka kugira ngo umubare w’urubyiruko rushaka kwitabira politiki kandi ruyifitemo ubuhanga wiyongere; bityo Imitwe ya politiki ikomeze yiyubaka ari byo bizaha u Rwanda ingufu zo gukomeza gutera intambwe muri politiki n’imiyoborere myiza koko, ari wo musingi w’iterambere rirambye ry’Iguhugu cyacu.

Yasabye rero uru rubyiruko rwahawe impamyabushobozi kuzagira umurava mu nshingano biyemeje, bagaharanira ukuri n’ishema ry’ijambo riha ijabo U Rwanda mu ruhando rw’amahanga. Mbere kandi y’uko uyu muhango wogusoza aya mahugurwa utangira hatanzwe ikiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet aho yasobanuye imikorere n’inshingano by’Ihuriro. Yasabye uru rubyiruko gukoresha neza ubu buhanga bahawe mu guteza imbere Imitwe ya Politiki yabatoranije n’Igihugu muri rusange. Hanatanzwe kandi ikiganiro na Nyakubahwa NSENGIMANA Jean Philibert, Minisitiri w’Urubyiruko, Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi kuri politiki rusange ya Minisiteri ayoboye. Uru rubyiruko rukaba rwaboneyeho umwanya wo kumubaza politiki yo kurwanya indwara z’ibyorezo zibasiye urubyiruko, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ubushomeri na politiki y’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.