mmk

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagejeje ku bagize Ihuriro Ingengabihe ya gahunda n’imyiteguro y’amatora y’Abadepite

Mu kiganiro Prezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. John Mbanda yagejeje ku bagize Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Werurwe 2013 hibanzwe kuri gahunda n’imyiteguro y’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite yo muri Nzeri 2013; aho Perezida wa Komisiyo yagaragaje ingengabihe ya gahunda n’imyiteguro y’amatora n’ikigereranyo cy’ibimaze gukorwa ndetse n’ibiteganyijwe.

Perezida w’iyi Komisiyo yatangaje ko nyuma y’ibitekerezo bitandukanye Abanyarwanda bayigejejeho baba abatora, indorerezi n’abandi bafite aho bahuriye n’amatora basaba ko umubare w’abagore bagize inteko itora mu matora y’abadepite bahagarariye abagore, bakwiyongera kuko usanga ari bake kandi batora abadepite benshi.
Umushinga w’iri tegeko ukaba usaba ko inteko itora idakwiye guhera ku rwego rw’akagari izamuka, ahubwo yahera ku rwego rw’umudugudu abatora bakava ku bihumbi bitatu (3000) bakagera ku bihumbi cumi na bine (14.000).

Yakomeje asaba ubufatanye n’Imitwe ya politiki bwashingira ahanini ku bwumvikane ku by’ingenzi byakorwa n’inshingano za buri rwego ndetse n’intera byakorwamo bijyanye n’imitegekere y’Igihugu kugira ngo iki gikorwa cy’itora kibe koko inzira iganisha abanyarwanda ku iterambere nyaryo binyujijwe mu kwihitiramo ababayobora.

Muri iki kiganiro, Inama Rusange yashimye intera Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze kugeraho mu bitegurwa, harimo koroshya uburyo bwo kwiyandikisha no kwikosoza kuri Lisiti y’itora hakoreshejwe telefoni n’uburyo bunyuranye bujyanye n’ikoranabuhanga.
Ikindi Inama Rusange yashimye ni uko hateganyijwe ibiro by’itora mu bigo by’amashuri kubera ko amatora azakorwa mu gihe cy’amashuri; hakaba hateganyijwe kandi na gahunda y’inyigisho zizahabwa Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, harimo n’abahagarariye Imitwe ya politiki n’ab’ inzego z’Imiryango itari iya Leta. Inama Rusange y’uyu munsi kandi yatoye Abagize Biro y’Ihuriro bashya, aribo Hon. MUKABARANGA Agnes, uturuka mu ishyaka PDC, ku mwanya w’Umuvugizi, wasimbuye Madamu MUKABUNANI Christine na Madamu MPONGERA Sylvie, uturuka mu Ishyaka PSR, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wawusimbuyeho Hon. Hamidou Omar.