mmk

ICYUMWERU CY’ICYUNAMO CYASOJWE HANIBUKWA ABANYAPOLITIKI BAZIZE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994

Ku Rwibutso rwa Rebero, ahashyinguye imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) bishwe muri Jenoside yakorewe abatusi mu Rwanda, hanashyinguye bamwe mu bayobozi b’Imitwe ya Politiki bazize iyo Jenoside.

Mu gusoza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 19 izo nzirakarengane, nkuko bisanzwe hanibutswe Abanyapolitikiki bose bazize ibitekerezo byabo byiza byarwanyaga ivangura, ubuyobozi bubi n’akarengane. Uyu muhango ukaba wabereye ku Rwibutso rwa Rebero ahashyinguye bamwe muri abo banyapolitiki.
Kwibuka no kunamira abo banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 biba bigamije kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu banyapolitiki b’inyangamugayo bitandukanyije n’ikibi, bakarwanya akarengane n’amacakubiri, kugeza ubwo bazize ibitekerezo byabo byari bigamije ukuri no guhesha agaciro buri Munyarwanda aho ava akagera ; biba kandi bigamije kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda n’ahandi ; Gushima no kurata ubutwari bw’abarwanyije n’abahagaritse Jenoside ; Gushyigikira demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu ; ndetse no Kongera kwiyemeza ubutwari no kudatinya kurwanya ikibi.
Insanganyamatsiko y’Urwibutso rwa Rebero igira iti : « Duharanire imiyoborere myiza » byerekana intego Imitwe ya Politiki yihaye yo guharanira no gushyira imbere iteka inyungu z’abaturage n’iterambere ry’Igihugu; guharanira ko u Rwanda rwaba Igihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Kugira abanyapolitiki bakunda Igihugu, bashakira Abanyarwanda icyiza, bagaharanira imibereho myiza yabo, bagamije kubavana mu bujiji no mu bukene, bagatera imbere no nongera kwiyemeza nk’Abanyapolitiki gufatanya mu guhangana n’ibibazo Igihugu gifite no kwishakamo ibisubizo byagiteza imbere batagombye gutegereza ko hari abandi bazabibakemurira, bagategurira Abanyarwanda ejo hazaza heza.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Hon. MUKABARANGA Agnes yakanguriye Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki gushyira imbere ibitekerezo byubahiriza inyungu z’abaturage n’ubusugire bw’Igihugu kandi iteka u Rwanda n’abanyapolitiki bagaharanira ijabo riha ijambo u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.