mmk

IMITERERE N’IMIKORERE Y’IHURIRO IGOMBA KUVUGURURWA

Ibi n’ibyagarutsweho mu nama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro yabaye kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Ukwakira 2013. Iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. Me MUKABARANGA Agnes, ku murongo w’ibyizwe hari kwemeza inyandikomvugo y’inama yo kuwa 25 Kamena 2013; Kugezwaho Raporo y’ibikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2012/2013 no kuyemeza no kungurana ibitekerezo ku ivugurura ry’imiterere n’imikorere y’Ihuriro hakurikijwe itegeko 
rishya/ Itegeko Ngenga No 10/2013/OL ryo kuwa 11/07/2013, rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki aho abagize inama bemeje ko imiterere n’imikorere y’Ihuriro igomba kuvugururwa hakurikijwe itegeko rishya rigenga Imitwe ya politiki ryemeje ko kuba mu Ihuriro ari ubushake.

Muri iyo nama, Inama Rusange yemeje ishingiro ry’ivugurura ry’inyandiko z’ibanze zigenga imikorere y’Ihuriro, ishinga Komisiyo Mbonezabupfura gukomeza kuzinonosora ingingo ku yindi; Inama Rusange ikazongera guterana mu gihe cy’ukwezi kugirango izemeze.

 

Ku ngingo yo kwemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 25/06/2013, Inama Rusange yayemeje imaze kuyikorera ubugororangingo.
Inama Rusange yenemeje kandi Raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari mu mwaka w’ingengo y’imari 2012/2013 nyuma yo kuyunguranaho ibitekerezo no kuyikorera ubugororangingo