mmk

AMATEGEKO NGENGAMIKORERE Y’IHURIRO YARAVUGURUWE

Iyobowe n’Umuvugizi waryo Hon. Me MUKABARANGA Agnes kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Ukwakira 2013, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye. Ku murongo w’ibyizwe hari ukwemeza inyandikomvugo y’inama yo kuwa 24 Ukwakira 2013 no Kugezwaho "Umushinga w’ivugurura ry’Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro" no kuwemeza.
Ku ngingo yo kwemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 24/10/2013, Inama Rusange yayemeje imaze kuyikorera ubugororangingo.

Muri iyo nama, perezida wa komisiyo Mbonezabupfura yagejeje ku Nama Rusange Umushinga w’ ivugurura ry’Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro , inonosora ingingo ku yindi iranawemeza.

Mu ngingo z’ingenzi zahindutse muri aya Mategeko Ngengamikorere y’Ihuriro, harimo ko kujya mu Ihuriro bishingira ku bushake, Imitwe ya politiki isanzwe irimo ikazabigaragaza ishyira umukono ku Mategeko Ngengamikorere avuguruye. Naho ku Mutwe wa Politiki mushya ushaka kuba mu Ihuriro, ukazajya ubisaba mu nyandiko isuzumwa n’Inama Rusange, ikaba ari nayo ifite ububasha bwo kuwemerera. Mu bisabwa Umutwe wa Politiki mushya, harimo no kwerekana ko icyemezo cyo gusaba kujya mu Ihuriro cyafashwe n’Urwego rukuru rw’Umutwe wa politiki rubifitiye ububasha hakurikijwe amategeko ngengamikorere yawo.

Indi ngingo yahindutse ni isobanura ko umutungo w’Ihuriro uturuka ku nkunga ya Leta, impano, irage ndetse no ku nyungu zikomoka ku bikorwa by’Ihuriro.