mmk

ABAZAHUGURA ABANDI MURI GAHUNDA Y’AMAHUGURWA AGENEWE ABAYOBOZI B’IMITWE YA POLITIKI MU NZEGO Z’IBANZE BARAHUGUWE

Kuri uyu wa gatanu tariki 13.12.2013, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryateguye ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko y’ubuhanga n’inganzo y’ibitekerezo bya Politiki byaranze Abanyarwanda. Muri ibi biganiro hasuzumwe ingingo nkuru zaranze politiki n’ubutegetsi bw’u Rwanda kuva rwabaho kugeza ku mwaduko w’abazungu, aho byagaragajwe ko imiyoborere y’u Rwanda yari ishingiye ku myubakire y’inzego z’ubutegetsi, ku muco wo gukunda Igihugu n’ubumwe bwarangaga abanyarwanda.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abahagarariye Imitwe ya Politiki, Abayobozi mu nzego zitandukanye, urubyiruko rwakurikiye amahugurwa mu buyobozi na politiki n’abafatanyabikorwa b’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki. Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’abahanga, abashakashatsi n’abarimu muri za Kaminuza n’amashuri makuru bagombaga gutanga ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo kureba uruhare imitegekere n’umuco byaranze abanyarwanda bo hambere byagira mu kubaka umuco w’Ubumwe n’Ubwumvikane by’Abanyarwanda haba muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Mu myanzuru yafatiwe muri iyi nama n’uko Ibiganiro nk’ibi bikwiye kuba kenshi kandi bigahabwa n’umwanya uhagije haba ku babitegura, ababigiramo uruhare ndetse haba n’uburyo bwo kubisesengura;
Hasabwe ko mu itegurwa ry’ibiganiro nk’ibi hakwiye gushakwa uburyo ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda nk’urubyiruko n’abagore bagiramo uruhare haba mu gusesengura, gutanga ibitekerezo no kugezwaho ibivuye mu bushakashatsi;
Bavuze ko Hakwiye gushakwa uburyo inyandiko z’ibiganiro nk’ibi bitegurwa bisakazwa ku bantu benshi hakoreshejwe uburyo butandukanye bw’isakazamakuru;
Abari muri ibi biganiro basabye kandi ko abategura n’abasesengura ibiganiro nk’ibi bakwiye kujya bibanda iteka ku kamaro n’uruhare by’ubuhanga n’inganzo y’ibitekerezo bya politiki byaranze Abanyarwanda mu guhindura no kunoza imiterere y’ibitekerezo bya politiki bijyanye n’ubuyobozi n’imibereho y’abanyarwanda.

Urubyiruko rugera kuri 154 rwashoje amasomo mu buyobozi na politiki narwo rwitabiriye ibi biganiro rwahawe impanyabumenyi rusabwa gutekereza iteka icyagirira Igihugu akamaro, runasabwa kandi gukoresha ubuhanga rwabonye mu kubaka Imitwe ya politiki ruturukamo.