mmk

UMUNYAPOLITIKI NYAWE AGOMBA KURANGWA N’UBUTWARI

Umunyapolitiki nyawe ukunda Igihugu n’abagituye n’uharanira icyiza, byaba na ngombwa akaba yakizira. Ibi n’ibyagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’Urubyiruko rwo mu Mitwe ya politiki mu bya politiki n’Imiyoborere kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01.02.2013, itariki yizihizwaho Intwari z’Igihugu.

Yababwiye ko Intwari ari umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho nyuma kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, ibyo byose akabikorana ubupfura, n’ubwitange buhebuje, yirinda ubugwari mu migirire ye ntagamburuzwe n’amananiza.

Muri iki kiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasobanuriye uru rubyiruko icyo Ihuriro ari cyo, amavu n’amavuko y’Ihuriro, inshingano n’inzego zaryo.

Yababwiye ko Ihuriro ari Urubuga rusesuye Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yabisabye kandi ikabyemererwa ihuriramo ikungurana ibitekerezo, ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu, igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu hagamijwe kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu; rukaba Urwego ruhoraho rwo kongerera ubushobozi imitwe ya politiki irigize mu kunoza imiyoborere yayo no gutunganya umurimo wa politiki; ni n’Urubuga kandi rwo gukemura amakimbirane no gushimangira imyitwarire ikwiye kuranga Imitwe ya politiki.

Uru rubyiruko rwabwiwe ko Igitekerezo cyo gushyiraho Ihuriro ry’ Imitwe ya politiki cyaganiriweho kenshi igihe Imishyikirano y’Amahoro y’Arusha; umugambi ukaba wari uko igabana ry’ ubutegetsi ryashingira ku nyungu rusange z‘Abanyarwanda no kubaka Igihugu kigendera ku mategeko; yababwiye ko ikihutirwaga cyari uko abayoboke b‘Imitwe ya politiki bagombaga kubona inyigisho mu bya politiki kugira ngo bashobore kurwanyiriza hamwe icyaba intandaro y‘umwiryane n‘ihezwa iryo ariryo ryose muri politiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje agaragaza ko Ihuriro ryatangiranye n’inzego za mbere z’ inzibacyuho muri 1994, rigira uruhare mu gutanga umusanzu w‘ibitekerezo mu gusana no kubaka u Rwanda rushya nyuma ya Jenoside;
Mu gihe cy’inzibacyuho kandi ryabaye urubuga Imitwe ya politiki yunguraniramo ibitekerezo ku bibazo na politiki by’ Igihugu,ijya inama mu gushyiraho inzego z’ubuyobozi bw‘Igihugu n’abazigize;

Muri 2003 igihe hatorwa Itegeko Nshinga, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bemeje ko ryashinga imizi, Ihuriro riba urwego ruhoraho rushimangira uruhare rw‘Imitwe ya politiki mu gushyigikira gusangira ubutegetsi, kubahiriza ihame rya demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi,

Yabasobanuriye kandi inzego z’Ihuriro n’uburyo zuzuzanya, aho yababwiye ko urwego rukuru rw’Ihuriro ari Inama Rusange, riyoborwa na Biro, rikanagira kandi za Komisiyo eshatu zihoraho n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa, bugizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro utorwa n’Inama Rusange n’abandi bakozi bamwunganira mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama rusanga n’indi mirimo ya buri munsi y’Ihuriro

Mu bibazo uru rubyiruko rwabajije byibanze cyane uko Ihuriro ryamenyekanisha ibikorwa byaryo mu nzego z’ibanze, aho ingengo y’imari rikoresha ikomoka n’uko urwo rubyiruko rukurikiranwa nyuma yo gusoza amasomo ruba rwahawe muri iri shuri.

Babwiwe ko Imitwe ya politiki iyo ikora neza Ihuriro naryo riba ritanga umusaruro gusa basabwa ko aribo shingiro ryo kugirangoibyo rikora bimenyekane. Babwiwe ko Ihuriro rikoresha ingengo y’imari ikomo ku nkunga Leta iyigenera n’inkunga ikomoka mu bafatanyabikorwa baryo, ubu ikaba iri gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere - PNUD.
Naho ibijyanye no gushyira mu bikorwa amasomo baba bahawe, babwiwe ko mu myanzuro y’Inama Rusange y’Ihuriro byemejwe ko urubyiruko rusoje aya masomo rugomba kwifashishwa n’Imitwe ya politiki bakomokamo mu mahugurwa agenewe abayoboke bayo n’indi mirimo ikorwa mu Mitwe ya politiki ndetse no kwinjizwa mu nzego z’ubuyobozi bwayo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasoje afungura aya mahugurwa ku mugaragaro asaba uru rubyiruko kurangwa n’umurava mu kuyakurikira no kuzagira uruhare rugaragara mu guteza imbere Imitwe ya politiki yabatoranije.