mmk

INAMA RUSANGE Y’IHURIRO YEMEJE AMATEGEKO ARIGENGA

Iyobowe n’Umuvugizi Hon. Me MUKABARANGA Agnes, kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2014 inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye Inama Rusange yemeje inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 28 Ugushyingo 2013;
Inama Rusange yagejejweho na Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane ibyahinduwe mu Indangamyitwarire y’Imitwe ya politiki n’Abayoboke bayo. Imitwe ya politiki igize Ihuriro irayemeza, abayihagarariye bayishyiraho umukono, banawushyira ku Mategeko Ngengamikorere y’Ihuriro yemejwe mu na y’Inama Rusange yo kuwa 28 Ugushyingo 2013. Iyi nama ko Indangamyitwarire y’Imitwe ya politiki n’Abayoboke bayo ikubiyemo imyitwarire igomba kuranga Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki, ikabashishikariza kugira umurava no kubahana mu nshingano n’ibikorwa byabo bya buri munsi.
Inama Rusange kandi yatoye abagize Biro y’Ihuriro bashya, aribo Hon. Sheikh Mussa Fazil HARERIMANA, uturuka mu ishyaka PDI, ku mwanya w’Umuvugizi; na Madamu NYIRAMAJYAMBERE Scholastique, uturuka mu Ishyaka PS IMBERAKURI, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije.
Aganira n’Itangazamakuru, Hon. Mussa Fazil yavuze ko muri manda ye harimo gahunda nyinshi z’Igihugu zirimo gahunda ya ndi Umunyarwanda, Gutegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, n’amahugurwa atandukanye Ihuriro ritegurira Imitwe ya politiki. Akaba rero azabishishikariza Imitwe ya politiki igize Ihuriro.
Nibutse ko Ihuriro ry’Iguhugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki ari urubuga rusesuye Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yabisabye kandi ikabyemererwa ihuriramo ikungurana ibitekerezo, ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu, igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu hagamijwe kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu; rukaba Urwego ruhoraho rwo kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki irigize mu kunoza imiyoborere yayo no gutunganya umurimo wa politiki; ni n’Urubuga kandi rwo gukemura amakimbirane no gushimangira imyitwarire ikwiye kuranga Imitwe ya politiki; Inama rusange rukaba urwego rukuru rwaryo. Ikaba igizwe n’Imitwe ya politiki yose iri mu Ihuriro aho buri wose uhagararirwa n’abantu 4, nibura umwe akaba mu buyobozi bukuru bw’Umutwe wa politiki kandi nibura 2 bakaba abagore.