mmk

IJAMBO RY’UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’IHURIRO MURI KONGERE Y’ISHYAKA PL


IJAMBO RY’UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’IHURIRO MURI KONGERE Y’ISHYAKA PL yabaye Tariki ya 16/03/2014

Nyakubahwa Perezida wa PL

Bayobozi namwe mwese mugize Kongere ya PL;
Ihuriro ry’Igihugu ry’Imitwe ya politiki n’Imitwe ya Politiki irigize, twishimiye twese ubutumire mwatugejejeho bwo kuza kwifatanya na PL kuri uyu munsi mwateguyeho Kongere y’Ishyaka.

Ubutumwa dufite ni indamutso, ubutumwa dufite ni ukuza kwishimira hamwe intambwe PL imaze gutera ; intambwe igaragazwa n’ibikorwa Kongere iza kuganiraho, intambwe igaragazwa n’ingamba nshya n’Imihigo muza kwiyemeza mu gukomeza gutanga uruhare rwanyo mu kubaka Igihugu.

Amateka ya PL ni menshi , amateka ya PL ni maremare akaba yararanzwe n’ubutwari mu kwitabira kubohora Igihugu kikava ku ngoyi y’ibitekerezo bigufi bwaranze amashyaka yo hambere yashyiraga imbere amacakubiri n’umwiryane, ari byo byabibye imbuto mbi y’ingengabitekerezo yakorewe Abatutsi muri 1994.
Uruhare ishyaka PL yagize mu gusana Igihugu rwagarariye bose, n’ubu kandi intera u Rwanda rumaze kugeraho muri demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, PL igaragazamo uruhare rwayo ! ikaba kw’isonga mu bikorwa biharanira ukwishyira ukizana mu buzima no ku murimo, ari yo nzira y’iterambere rirabye kandi ritagira uwo riheza.

Nyakubahwa Perezida,

Ihuriro rishimira by’umwihariko PL kuba iteka kw’isonga ya gahunda rusange zemezwa n’Inama Rusange y’Ihuriro ; n’igihe cyaryo cyagera, rigatanga Umuvugizi cyangwa Umuvugizi wungirije w’Ihuriro.

Ubutumwa bundi twazanye ni Ukwifuriza PL ishya n’ihirwe.

Tugiye kujya mu bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ; twese tukaba dushima ubutwari PL yakomeje kugira, nubwo yari ifite impamvu zihariye zo kuba yaheranwa n’ingaruka za Jenoside muri 1994, igahaguruka, ikegeranya abayoboke bayo basigaye ikabashishikariza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda bundi bushya.

PL ikomeze igitera abayaboke bayo ubutwari n’ishema ry’uruhare ifite mu kubaka Igihugu ! PL ikomeze igire igikundiro ! n’utayirimo yishimira kuyishakaho ubucuti n’ubufatanye mu guharanira iterambere rirabye rishingiye ku kwishyira ukizana kwa buri wese !

Mugire amahoro.

SE/NFPO