mmk

Urubyiruko rwize ibya politiki n’ubuyobozi muri Forum rwitabiriye ‘Global Umuganda’

Mu muganda waguye usanzwe ukorwa ku wa gatandatu wa nyuma y’ukwezi, ubu wibanze cyane mu gutegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urubyiruko rwakurikiye amahugurwa ategurwa n’Ihuriro muri politiki n’ubuyobozi (YPLA) narwo rwitabiriye uwo muganda aho rwawukoreye ku Rwibutso rwa Rebero, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Uyu muganda wakorewe kuri uru Rwibutso witabiriwe kandi n’urubyiruko rukora akazi k’ubumotari, abagize umuryango “A Million voices” n’abaturage b’Umudugudu Urwibutso ruherereyemo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro wari Umushyitsi mukuru muri uyu muganda yabwiye abawitabiriye ko iki gikorwa kiri gukorwa ku isi yose, ibikorwa biri kwibandwaho akaba ari ugukora ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi nko kubakirwa, gusanirwa amazu n’ibindi byaba byarangiritse no gutunganya inzibutso za Jenoside mu turere dutandukanye hakorwa isuku n’inindi bijyanye no gusana aho biri ngombwa.
Yababwiye kandi ko ibi bikorwa bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Kwibuka twiyubaka”, abasaba ko bazitabira ibikorwa byose bizakorwa mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka no kuzirikana abazize iyo Jenoside. Muri uyu muganda wakorewe ku Rwibutso rwa Rebero wari witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza n’abandi Global Umuganda yateguwe n’umuryango Never Again Rwanda igamije ahanini guhuriza urubyiruko rw’Isi yose mu bikorwa bigamije gufasha abarokotse Jenoside kuganira ku ngaruka zayo no kurebera hamwe uburyo yakumirwa ku isi.