mmk

ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI NO KURENGERA IBIDUKIKIJE RYAKIRIWE MURI FORUM

Kuri uyu wa kane, tariki ya 3 Mata 2014, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. Sheikh HARERIMANA Mussa Fazil. Iyi nama yagombaga kwemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 13 Gashyantare 2014; kugezwaho ikiganiro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco kuri “Politiki yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kureba aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 igeze”; no gusuzuma ubusabe bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) bwo kuba mu Ihuriro. Inama Rusange yemeje inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 13/02/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.
Ku byerekeye ikiganiro kuri “Politiki yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”, Minisitiri MITALI K. Protais, yagarutse ku gaciro kagomba guhabwa iteka abacitse ku icumu no gufata neza inzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside. Ikindi ni uko kwibuka ari ibya buri wese, inzego z’ubuyobozi zikaba zifite inshingano zihoraho zo gusobanurira abaturage bagashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka nta pfunwe cyangwa urwikekwe.

Ku byerekeye imyiteguro, Inama Rusange yashimye uburemere bwahawe ibikorwa n’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi; ibikorwa byatangijwe n’Urumuri rutazima rumaze kuzenguruka Igihugu cyose ndetse rukagera no mu mahanga. Inama Rusange yasabye kandi Imitwe ya politiki kudaha urubuga abahakanyi n’abapfobya Jenoside, iyishishikariza kuzitabira Umuhango wo kwibuka Abanyapolitiki bashyinguye ku Rwibutso rwa Rebero, umuhango uzaba tariki ya 13/04/2014.

Ku ngingo yo gusuzuma ubusabe bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda/DGPR) bwo kuba mu Ihuriro, Inama Rusange yasanze ryujuje ibyangombwa byose bisabwa, iryemerera kuba mu Ihuriro kandi rigahita rigira uruhare muri za gahunda zose zigenwa n’ihuriro.