mmk

KU NSHURO YA 20 HIBUTSWE ABANYAPOLITIKI BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Tariki 13 Mata n’umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bazize iyo Jenoside, uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero Akarere ka Kicukiro.

Prezida wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umushyitsi mukuru n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu, abayobozi b’Imitwe ya politiki, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’abashyinguye muri uru Rwibutso bashyize indabo ahashyinguye abo banyapolitike no kuyindi mibiri y’abaturage barenga ibihumbi 14 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuvugizi w’Ihuriro Sheikh HARERIMANA Mussa Fazil yavuze ko aba banyapolitiki bibukwa uyu munsi barwanije ikibi, baharanira ko ibintu bihinduka mu mahoro ariko ntibyabujije ko icuraburindi rikwira Igihugu cyose kubera Leta mbi yari yateguye guhekura u Rwanda.
Nubwo yagaragaje ko kuza kwibukira abanyapolitiki ku Rwibutso rwa Rebero si ukuvuga ko Abanyapolitiki bose ari ho bashyinguwe. Yavuze ko hari abashyinguwe mu Irimbi ry’Intwari kuri Stade Amahoro; ko hari n’abashyinguwe hirya no hino mu gihugu; hari n’abandi ndetse aho bashyinguye hataramenyekana ngo bashyingurwe mu cyubahiro cyibakwiye.

Yagarutse ku mazina y’abanyapolitiki bibukwa uyu munsi bashyinguye muri uru Rwibutso aribo NDASINGWA Landouald (Ishyaka PL), NZAMURAMBO Fréderic (Ishyaka PSD), NGAGO Félicien (Ishyaka PSD), KAVARUGANDA Joseph (President Constitutional Court), KABAGENI Vénantie (Ishyaka PL), KAYIRANGA Charles (Ishyaka PL), NIYOYITA Aloys (Ishyaka PL), RWAYITARE Augustin (Ishyaka PL), MUSHIMIYIMANA J.Baptiste (Ishyaka PSD), KAMEYA André (Ishyaka PL), RUCOGOZA Faustin (Ishyaka MDR), RUTAREMARA J de la Croix (Ishyaka PL)
Umuvugizi yibukije kandi ko muri uru Rwibutso hashyinguwe imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ikurwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, irenga ibihumbi cumi na bine (14.000).
Umuvugizi w’Ihuriro mu ijambo rye yavuze ko abanyapolitiki b’iki gihe bagamije kubaka Igihugu, bongeye kandi gusaba Umuryango Nyarwanda imbabazi z’ibyaha baba barakoze ku giti cyabo, basaba imbabazi z’ibyo baba barirengagije gukora kandi ari ngombwa kugirango barengere ikiremwa muntu, bagasaba imbabazi z’ibyaha byakozwe mu izina ryabo nk’abanyapolitiki.
Mu ijambo rye kandi yavuze ko Imitwe ya politiki yamaganye abanyapolitiki bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, aho bari hose, biyibagiza ibyabaye n’uruhare babigizemo. Imitwe ya Politiki kandi yongeye kwamagana ibihugu bimwe na bimwe by’amahanga byagize uruhare rugaragara mu gushyigikira, no gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Jenoside. Mu kiganiro Politiki za Jenoside cyatanzwe na Hon Bizimana Jean Damascene yavuze ko Muri 1994, Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakorewe icya rimwe, ariko ikidakunze kugarukwaho ari ukwibutsa no gusobanura ko byakozwe biri no mu mugambi wa COUP D’ETAT aho avuga ko ari igikorwa cyo gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu cyakozwe n’agatsiko k’intagondwa zari zibumbiye mucyo zari zarise hutu power kari kayobowe na Koloneli BAGOSORA. Agaragaza ko mu ijoro ryo ku wa 6-7 Mata 1994 habayeho igikorwa cya COUP D’ETAT cyari cyateguwe ariko ininjira mu mugambi wa Jenoside nawo wari wateguwe.
Senateri Bizimana yavuze ko nubwo mu 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe bikomotse kuri politiki mbi, hari n’ubwicanyi bwakorewe inyokomuntu. Aba banyapolitiki rero bazize ibitekerezo byabo byubaka u Rwanda ntabwo bajijijwe uko bavutse ati gusa byombi bifite uburemere bukomeye
Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside n’abafite abanyapolitiki bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero
Yagaragaje amatwara aboneye yaranze aba banyapolitiki bahawe icyubahiro, ati “Aba banyapolitiki bashyinguye aha twunamiye, babaye intwari mu bihe bikomeye, barwanya ubutegetsi bwateguraga gutsemba igice kimwe cy’abana b’u Rwanda.”
Yavuze ko urwego rwo kwiyubaka u Rwanda rugezeho muri iki gihe byavuye mu musanzu w’abo bishwe, baharaniraga kurwanya ivangura n’akarengane, guharanira ubutabera, ubwisungane n’ubufatanye , demokarasi , uburenganzira bwa muntu, ubumwe n’amajyambere n’ibindi. Perezida wa Sena yagaragaje ko ari iby’igiciro gikomeye kwibuka abo banyapolitiki, ati “ Kuhahurira ni ukwibuka uruhare bagize mu kurwaya ikibi no kwimika icyiza. Ni umwanya wo gushima umurage mwiza basigiye u Rwanda.”
Perezida wa Sena yarangije ijambo rye asoza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko akangurira Abanyarwarwa bose gukomeza ibikorwa byo kwibuka no gufasha abayirokotse kugera mu kwezi ka 7 aho hazasozwa iminsi ijana yo kwibuka ihwanye n’iminsi ijana yakozwemo iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.