mmk

NYUMA YO KWAKIRWA MU IHURIRO ISHYAKA GREEN PARTY RYAZAMUYE IBENDERA RYARYO KU BIRO BY’IHURIRO

Kuri uyu wa mbere tariki 14/04/2014 Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda; rihagarariwe n’Umuyobozi waryo Dr. Frank Habineza n’abandi bagize Biro Politiki ryazamuye ibendera ryaryo ku Biro by’Ihuriro.

Iri bendera rikaba ribaye irya 11 rizamuwe ku Biro by’Ihuriro kuko rije risanga andi 10 y’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda agize Ihuriro.

Iri shyaka kandi rizamuye iri bendera nyuma yuko ryemewe mu nama y’Inama Rusange y’Ihuriro yateranye kuwa 03/04/2014, ubwo hasuzumwaga ubusabe bw’iri shyaka, abagize iyi nama y’Inama Rusange bagasanga ibiteganwa n’amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro byose iri shyaka ribyujuje.

Nyuma yo kuzamura iri bendera Umuyobozi w’Ishyaka Green Party yamenyesheje abari aho ko yishimiye ko Ishyaka abereye Umuyobozi ryemerewe kwinjira mu Ihuriro kuko bizafasha ishyaka kugaragaza ibitekerezo byaryo no kumva iby’abagize indi Mitwe ya politiki. Yavuze ko bizababera umwanya kandi wo kujya bagezwaho izindi gahunda zose zitangwa n’Ihuriro mu rwego rwo kubaka Ishyaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet yasabye uyu Mutwe wa politiki kubahiriza ibisabwa n’Ihiriro bikubiye mu Mategeko Ngengamikorere y’Ihuriro no mu Ndangamyitwarire y’Imitwe ya politiki n’Abayoboke bayo.

Abibutsa ko Ihuriro ry’Iguhugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari arubuga rwo kungaraniramo ibitekerezo atari urubuga rwo guhanganiramo, avuga kandi ko uwo mudahuje igitekerezo atari umwanzi ahubwo ari umufatanyabikorwa mu gutanga umusanzu wubaka Igihugu. Abaka yabwiye abayobozi b’iri shyaka ko yizeye ko imigambi bazanye mu Ihuriro ari iyo kubaka no gutanga ibitekerezo biganisha ku mibereho myiza n’iterambere ry’umuturage.