mmk

ICYICIRO CYA IX CY’AMAHUGURWA MU BYA POLITIKI N’UBUYOBOZI AGENEWE URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI (YPLA) CYASOJWE

Ku cyumweru tariki ya 08/06/2014 mu Mujyi wa Kigali no ku cyumweru tariki ya 15/06/2014 mu Ntara y’Iburengerazuba hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 9 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Bwana Anicet KAYIGEMA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yasabye urubyiruko rurangije muri iki cyiciro kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabatoranije, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo haba mu itegurwa ry’inyandiko zisabwa Imitwe ya Politiki, haba mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke bayo, ndetse haba no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki kuko ubuhanga bagaragaje bwabera umusingi washingirwaho mu guteza imbere Imitwe ya politiki yabohereje.