mmk

URUBYIRUKO RURENGA MAGANA ATANDATU RUMAZE GUHUGURWA

tangiza icyi cyiciro cya cumi cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yose uko ari icumi n’umwe (11) (Youth political Leadership Academy/YPLA) aho buri Mutwe wa politiki ugena abasore babiri n’inkumi ebyiri mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali; Tariki14/10/2014, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana KAYIGEMA Anicet, yagarutse ku kamaro kayo aho yababwiye ko agamije kongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza kubayakurikira.


Yabwiye uru rubyiruko ko aya masomo afite intego nyamukuru yo kubaha ubumenyi n’ubuhanga bwo kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo hagamijwe ahanini kwiyubaka, basabwa kugira uruhare muri gahunda zose z’Umutwe wa politiki haba mu mahugurwa ategurwa n’Umutwe wa politiki wabo, haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo.
Akaba yagize ati “twizeye ko muje mufite umugambi ujyanye n’uw’umutwe wa Politiki muturukamo wo kubaka Igihugu gishingiye kuri demokarasi irangwa n’ibitekerezo binyuranye ariko byuzuzanya biganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye ku banyarwanda bose”.
Yasoje abashimira uko bitabiriye aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro, abizeza ko Ihuriro rizakomeza gusaba Imitwe ya politiki kubinjiza muri gahunda zose zitegurwa nayo kugira ngo umwuga biyemeje bazawukore nta mbogamizi. Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro Bwana JIJUKA Zephyrin aganira n’uru rubyiruko, yarumenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo ruzakurikire neza aya masomo.
Yabasabye kuzarangwa n’umurava, kudasiba kuko iyo usibye inshuro eshatu udahabwa impamyabushobozi yagenewe uwakurikiye neza iyi gahunda. 
Yabamenyesheje ko uretse bo bagomba kuyakurikiranira mu Mugi wa Kigali ku Cyicaro cy’Ihuriro hari na bagenzi babo bazayakurikiranira mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye Twabibutsa ko icyi cyiciro cya cumi cyirarangira nibura buri mutwe wa politiki ufite urubyiruko rwahuguwe muri iyi gahunda rurenga mirongo itandatu (60), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba yavuze ko ntacyo Umutwe wa politiki wakwitwaza mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwawo mu gihe bafite amaraso ashyushye y’urubyiruko nk’uru.