mmk

ITANGAZO RY’INAMA RUSANGE Y’IHURIRO RY’IGIHUGU NYUNGURANABITEKEREZO RY’IMITWE YA POLITIKI

None ku wa kane, tariki ya 28 Nzeri 2023, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro, Depite MUKAMANA Elisabeth, igirana ikiganiro na Minisitiri w’Ibidukikije Dr MUJAWAMARIYA Jeanne D’Arc; kuri " Politiki n’ingamba z’Igihugu mu kunoza imiturire no gukoresha neza ubutaka.

Mu kiganiro cye,  Minisitiri w’Ibidukikije yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yemeje Igishushanyo Mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka 2020-20250 kugira ngo gifashe mu ikoreshwa neza ry’ubutaka, kinagire uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Mu bibazo, bijyanye n’imikoreshereze myiza y’ubutaka, harimo ubuso buto bw’Igihugu cyacu, ubwiyongere bw’abaturage n’ubucucike bwabo kuri kilometero kare imwe, kuba abaturage benshi babarizwa mu buhinzi, kubaka mu kajagari, n’ibindi. Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’Inzego zose kugira ngo ibyo bibazo bikemucye. U Rwanda rukaba ruteganya ko mu 2050, Abanyarwanda bazaba batuye mu Mijyi bazaba bageze kuri 70%; akaba ari yo mpamvu hari gutunganywa ibishushanyo mbonera byihariye by’Uturere hirya no hino mu Gihugu, haba mu Mijyi yunganira Umujyi wa  Kigali ndetse no mu tundi Turere.

Minisitiri yagaragaje ko, hagomba kuboneka ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi bungana nibura na 47,2%; amashyamba akagira 29,3%, ubutaka butuweho mu mijyi buriho inyubako n’ibikorwa remezo bukaba 15,1% naho amazi n’ahandi hakomye hakagira 8,5% by’ubuso bwose bw’Igihugu.

Minisitiri yashoje ikiganiro cye asaba Inzego zose bireba, cyane cyane Imitwe ya Politiki gukora ibishoboka kugira ngo ibiteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda bizashyirwe mu bikorwa, bityo kigire uruhare mu iterambere rusange ry’u Rwanda mu buryo burambye.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Imitwe ya Politiki yijeje Minisitiri ubufatanye mu bukangurambaga no mu gushishikariza Abanyarwanda n’abayoboke bayo kubahiriza ibikubiye mu gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.

Inama Rusange kandi yemeje raporo y’ibikorwa by’Ihuriro n’iy’imikoreshereze y’imari na raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’imari n’umutungo by’Ihuriro mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023.

Inama Rusange yashyizeho abagize Biro y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki bakurikira: Depite NIZEYIMANA Pie, uturuka mu Mutwe wa Politiki UDPR, ku mwanya w’Umuvugizi; na Madamu MUKABASEBYA Claudette,  uturuka mu Mutwe wa Politiki PDC, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro.

Bikorewe i Kigali, tariki ya 28/09/2023.

 

GISAGARA Théoneste

Umunyamabanga Nshingwabikorwa