mmk

HASOJWE ICYICIRO CYA 19 CY’AMASOMO ATANGWA MU ISHURI RY’IHURIRO RYIGISHA POLITIKI N’IMIYOBORERE / YOUTH POLITICAL LEADERSHIP ACADEMY (YPLA)

Ku wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2023, muri Hotel Lemigo, iri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 19 cy’amasomo atangwa mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha politiki n’imiyoborere / YOUTH POLITICAL LEADERSHIP ACADEMY (YPLA). Aya masomo ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), agahabwa urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, ubu hakaba harahuguwe urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali.

Uretse amasomo asanzwe ajyanye n’ubumenyi rusange mu bya Politiki, imiyoborere, amateka ya politiki y’u Rwanda, imishyikirano ya politiki, ubumenyi mu guseruka muri politiki, gutanga ubutumwa bwa politiki n’ubukangurambaga, uru rubyiruko rwanaganiriye n’Inzego za Leta zinyuranye, bahabwa ibiganiro kuri Politi na Gahunda za Leta. Bahawe ikiganiro kuri Ndi Umunyarwanda cyatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE); ikiganiro ku Amahame Remezo u Rwanda rugenderaho, cyatanzwe na SENA y’u Rwanda; Imiyoborere y’u Rwanda Twifuza, cyatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC); Kwihangira umurimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, cyatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM); n’ikiganiro ku Ingamba za Leta y’u Rwanda mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda (cyane cyane mu rubyiruko),cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC).

Uru rubyiruko kandi rwasuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho basobanuriwe byinshi ku ngabo 600 za RPA zagombaga kurinda abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi. Tariki ya 07 Mata 1994, aba basirikare bahawe Itegeko n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za APR zo guhagarika Jonoside, barokora Abatutsi n’abandi bahigwaga hirya no hino mu Gihugu.

Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, rushyinguwemo bamwe mu banyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bakaba barasobanuriwe ibikorwa by’ubutwari byabaranze birimo kurwanya akarengane, ivangura, irondakoko n’ibindi byaganishaga kuri Jenoside yategurwaga na Leta y’icyo gihe bikabaviramo kwicwa.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Bwana GISAGARA Théoneste, yashimiye abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 19. Yavuze ko amasomo y’iki cyiciro yatangiye tariki ya 25 Mata 2023. Buri Mutwe wa Politiki ukaba warohereje abasore n’inkumi 4. Asobanura ko, kuri 44 bari boherejwe n’Imitwe ya Politiki yose iri mu Ihuriro, 41 bangana na 93%, aribo bakurikiye neza amasomo, akaba aribo bahabwa Icyemezo cy’amahugurwa. Muri bo, 21 ni ab’igitsina gore, bangana na 51.2%; naho ab’igitsina gabo bakaba 20, bangana na 48.8%. Yashishikariije uru rubyiruko kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro z’umunyapolitiki w’umunyarwanda muri iki gihe; Zirimo gukunda u Rwanda n’abanyarwanda, ubworoherane, ubwumvikane no guharanira ubumwe bw’Igihugu. 

Mu ijambo risoza amasomo y’icyiciro cya 19 cy’abiga mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha politiki n’imiyoborere “Youth Political Leadership Academy/YPLA), Umuvugizi w’Ihuriro, DepiteMUKAMANA Elisabeth yashimye ko Ihuriro ryateguye rikanashyira mu bikorwa  amasomo y’icyiciro cya 19. Yashimiye abalimu bigisha muri iri shuri, kuko bafasha urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki gutandukanya politiki mbi y’amacakubiri isenya igihugu; ndetse na politiki nziza iharanira imibereho myiza n’iterambere by’abanyarwanda bose. Yibukije ko iri shuri rigamije:

  • Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki no kurushishikariza kwitabira umwuga wa politiki kugira ngo ruzavemo abayobozi b’ejo hazaza bashoboye;
  • Gutegura urubyiruko kugira ngo rwitabire kujya mu myanya y’ubuyobozi mu Mitwe ya Politiki rubarizwamo no gufasha iyo Mitwe ya Politiki gutera imbere;
  • Gufasha urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki kugira ubumenyi n’ubushobozi burufasha kugirauruhare rugaragara mu miyoborere myiza n’iterambere by’Igihugu.

Umuvugizi yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri Kamena 2023, urubyiruko rumaze kwiga muri iri shuri ari 1,364, rugizwe n’ab’igitsina gabo 50.4%, naho igitsina gore bakaba 49.6%, akaba ari umubare ukwiye gukomeza kuzamuka.

Umuvugizi w’Ihuriro yashishikarije uru rubyirukogukomeza kwiga, bagasoma amasomo yose bize, bagakora  ubushakashatsi kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse kuri Politiki, iterambere ry’Imitwe ya Politiki, imiyoborere, n’ibindi. Yabashishikarije kandi kujya bitabira gahunda zose za Leta, bakazigiramo uruhare rufatika; bakabera urundi rubyiruko urugero rwiza mu kwitabira ibikorwa byubaka Igihugu.

Yabagiriye inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyabatesha umurongo, kuko cyabangiriza ubuzima; abasaba kuzakomeza guharanira kuba abanyapolitiki beza, baharanira ineza y’Abanyarwanda bose n’Ubumwe bw’Igihugu.