mmk

AMAHUGURWE KU BIJYANYE NO GUKUMIRA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU MITWE YA POLITIKI

Umuvugizi w’Ihuriro Dr MUKABARAMBA n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet

Mu gihe cy’iminsi ibiri Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryateguriye abagize Komisiyo zishinzwe imyitwarire no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki amahugurwa ku bijyanye no gukumira amakimbirane mu Mitwe ya Politiki bakomokamo no kuyakemura igihe yagaragara.Ayo mahugurwa yabereye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba kuva kuwa gatandatu tariki 16 Kamena -17 Kamena 2012 .

Mu biganiro bagejejweho harimo ikijyanye n’inkomoko y’amakimbirane ya politiki mu mitwe ya politiki n’ubuhanga bwo kuyakumira no kuyakemura cyatanzwe na Honorable Gasamagera Wellars.

Muri iki kiganiro iyi mpuguke muri politiki yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa inkomoko y’amakimbirane, ingeri z’amakimbirane, ihuriro ry’amakimbirane ya politiki n’andi makimbirane, uburyo bwo gukemura amakimbirane yavuka ndetse n’amategeko n’inzego byakwifashishwa mu kuyakemura. Ikindi kiganiro cyo cyatanzwe na Honorable Mukabalisa Donatille kikaba kijyanye n’amategeko shingiro agenga Imitwe ya Politiki, imiterere n’imikorere yayo cyane cyane inshingano za Komite zishinzwe imyitwarire no gukemura amakimbirane aho yibanze ku mategeko agenga Umutwe wa politiki, iby’ingenzi bikubiye muri ayo mategeko, inzego z’umutwe wa politiki, ububasha n’inshingano za komite zishinzwe gukemura amakimbirane na komite z’imyitwarire.

Honorable Nyirarukundo Ignacienne we akaba yatanze ikiganiro ku myitwarire ikwiye kuranga imitwe ya politiki, abayobozi n’abayoboke bayo ndetse n’ibyo babujijwe haba mu bihe bisanzwe n’ibihe by’amatora. Akaba yabasabye gushishikarira gutega amatwi ibitekerezo n’ibyifuzo by’abayoboke bose no kugisha inama mbere yo gufata ibyemezo bireba ubuzima rusange bw’Umutwe wa Politiki.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki Dr Mukabaramba Alvera wanafunguye ku mugaragaro aya mahugurwa yavuze ko gukurikiza amategeko ,kubwizanya ukuri no guharanira inyungu rusange z’abayoboke b’umutwe wa politiki n’abenegihugu muri rusange ari bimwe mu bishobora gukumira amakimbirane n’umwiryane byavuka mu Mutwe wa Politiki. Avuga kandi ko asanga ikintu gikurura amakimbirane mu Mitwe ya politiki gikunze kuba ari uko benshi baba bashaka gushyira imbere inyungu zabo ku giti cyabo kurusha inyungu rusange.

Honorable Tito Rutaremara Umuyobozi wa komisiyo mbonezabupfura, gukumira no gukemura amakimbirane mu Ihuriro nawe avuga ko kwikunda no gushaka kwikubira ari yo soko nyamukuru y’amakimbirane mu Mitwe ya politiki

Mu buryo bwo kwirinda aya makimbirane uyu muyobozi kimwe n’abandi benshi batanze ibitekerezo muri ibi biganiro bashimangiye ihame ryo kubahiriza amategeko guhanahana amakuru ariko kandi banagaruka ku ndangagaciro na kirazira zigomba kuranga abene gihugu bose.

Ibi biganiro byagenewe abagize komisiyo zishinzwe imyitwarire y’abayoboke no gukumira amakimbirane mu Mitwe ya politiki byaranzwe n’ubushake bwo kungurana ibitekerezo ku kintu icyo ari cyo cyose cyatuma amakimbirane atagira umwanya na muto mu buzima bw’iyi Mitwe ya Politiki no mu buzima bw’Abanyarwanda muri rusange.