mmk

KOMISIYO YA SENA YA POLITIKI YASHIMYE IMIKORERE Y’IHURIRO

Kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012, Ihuriro ryakiriye komisiyo ya Sena ya Politiki n’Imiyoborere Myiza iyobowe na Hon. Apolinaire MUSHINZIMANA bungurana ibitekerezo ku nshingano z’Ihuriro n’uburyo zishyirwa mu bikorwa, imikorere n’imiterere y’Imitwe ya Politiki muri iki gihe ndetse n’ibibazo bigaragara muri imwe mu Mitwe ya Politiki. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet, yagaragaje ko Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ari urubuga Imitwe ya Politiki ihuriramo ikaganira kuri politiki rusange y’Igihugu n’ibibazo bikiremereye ikajya inama mu nshingano n’uruhare rwayo mu kubaka ubwunvikane n’ubumwe bw’Igihugu.
Yakomeje agaragariza abagize iyo komisiyo ko Ihuriro ryemejwe n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’U Rwanga, ryo kuwa 04 kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 56 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, inshingano zaryo zikaba zishimangirwa n’Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki no 16/2003 ryo kuwa 27/06/2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu.
Bwana KAYIGEMA Anicet yatangarije abagize komisiyo ya SENA ko mu nshingano z’Ihuriro ryita cyane mu kubaka ubushobozi b’Imitwe ya politiki irigize, binyujijwe mu mahugurwa yaba ari ategurwa n’Ihuriro yaba n’ategurwa n’Imitwe ya Politiki ubwayo.
Ku rundi ruhande Ihuriro ryagaragaje ingorane zijyanye n’ingengo y’imari idahagije ku bikorwa biba byateguwe n’uburyo Ihuriro nk’urwego rwigenga ryarushaho kumenyekanisha imikorere n’ibikorwa byaryo. Abagize komisiyo ya Sena bashimye ibikorwa Ihuriro rimaze kugeraho n’uburyo rikorana hafi na hafi n’Imitwe ya Politiki irigigize binyujijwe muri komisiyo zihoraho z’Ihuriro.
Mu gusoza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye gahunda y’iyi komisiyo yo gusura imitwe ya Politiki ngo yirebere imikorere n’ingorane ihura nazo mu mikorere yayo ya buri munsi.