mmk

IMITWE YA POLITIKI IGOMBA KUMENYEKANISHA IBIKORWA BYAYO BICIYE KU MBUGA ZA INTERINETI ZAYO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02/11/2012, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryatangije amahugurwa ku ” buhanga mu kugenzura imbuga za interineti (websites) z’Imitwe ya Politiki , gutegura inkuru, kuzishyiraho no kuzihindura bibaye ngombwa”. Aya mahugurwa akaba azamara iminsi itatu (3) akazasozwa ku Cyumweru tariki ya 3/11/2012.
Aya mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye Utsura Amajyambere PNUD, akaba yari agenewe abayobozi bakuru bashinzwe itangazamakuru n’Itumanaho mu Mitwe ya Politiki n’abakozi bahoraho bashinzwe gukusanya amakuru, kuyandika no kuyashyira ku mbuga za Interineti.
Mu ijambo rye atangiza aya mahugurwa Hon. NKUSI Juvenal, perezida wa komisiyo y’Ihuriro ishinzwe Itumanaho no Kungurana ibitekerezo (Communication and Political Dialogue Committee), yavuze ko Ihuriro ryahisemo iyi nsanganyamatsiko, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’imbuga za interineti (Websites) z’Imitwe ya Politiki kugira ngo ijye ibasha gutangaza ibikorwa byayo umunsi ku wundi mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

Yongeye ho ko mu nshingano z’Ihuriro, ryibanda cyane mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki no kuyongerera imbaraga mu bikorwa byoyo bya buri munsi kugirango igere koko ku ntego zayo zo gusakaza ibitekerezo shingiro ndetse na gahunda ifitiye Igihugu kugirango abaturage ubwabo bahabwe amahirwe yo gutoranya inzira ibanogeye mu iterambere bashaka.

Yashimangiye akamaro n’uburemere by’aya mahugurwa, haba muri iki gihe u Rwanda rumaze gutera intambwe muri demokarasi ishingiye ku bitekerezo n’Imitwe ya politiki inyuranye, haba no bihe biri imbere, by’umwihariko umwaka utaha wa 2013 hazaba amatora y’abadepite, aho imitwe ya politiki izahigana mu buhanga bwo kugaragariza baturage gahunda ifite no mu kwamamaza abakandida bayo.

Mu gihe cy’amahugurwa, abahuguwe bagabanyijwemo amatsinda atatu (3) yo kwigiramo, buri tsinda rihabwa amasomo yihariye ajyanye n’inshingano abarigize bafite mu Mutwe wa Poltiiki.

Itsinda rya mbere (1) ryigishijwe isomo kuri Web Administrator, rikaba ryari rigizwe n’Umuyoboz i muri buri Mutwe wa Politiki ushinzwe gukurikirana imikorere n’imikoresherezwe y’urubuga rw’Umutwe wa Politiki (Web Administrator).

Itsinda rya kabiri (2) ryakurikiranye isomo kuri Web Master, rikaba ryari rigizwe n’umuyobozi muri buri Mutwe wa Politiki ushinzwe gukurikirana urubuga rwa interineti rw’Umutwe wa Politiki, haba kuruhindura, gukurikirana aho rubitse (Web hosting), gushyiraho, guhindura cyangwa gukuraho inkuru, kwigisha undi uwo ari we wese wakwemezwa n’Umutwe wa Politiki (Web master).
Itsinda rya gatatu (3) ryakurikiranye isomo kuri Web Editor, rikaba ryari rigizwe n’umukozi ushinzwe itangazamakuru cyangwa Umunyamabanga uhoraho mu Mutwe wa Politiki uzaba ushinzwe gukusanya no kwandika inkuru no kuyishyira ku rubuga bibaye ngombwa (Web editor).

Asoza aya amahugurwa , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet yashimye umurava n’inyota abakurukiranye aya mahugurwa bagaragaje, akomeza abashishikariza guharanira iteka ko imbuga zabo za interineti zihora zifite amakuru mashya kandi afitiye abanyamuryango babo n’abanyarwanda muri rusange umumaro.

Yabibukije ko abahanga berekanye ko politiki n’itangazamakuru ari magirirane mu bikorwa byose bya politiki, bityo Umutwe wapolitiki uhamye ukaba ari uvuga ukarangurara ukageza ku baturage ibitekerezo n’uburyo wabayobora ukabageza ku miberereho myiza n’iterambere rirambye.

Abakurikiye aya mahugurwa basabye Ihuriro ko ryajya ribagenera aya mahugurwa kenshi kugirango bibongerere ubumenyingiro mu kazi kabo ka buri munsi, banasaba ko mu gihe cya vuba bagenerwa andi mahugurwa ku buhanga mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga (Social networking).

Abakurikiye aya mahugurwa bakaba bahawe icyemezo (Certificate) ko bakurikiye neza aya mahugurwa.