mmk

INTUMWA ZIVUYE MU BIHUGU BITANDUKANYE ZIKOMEJE GUSHIMA IMIKORERE IHURIRO

Mu rwego rwo kureba intambwe Ihuriro rimaze kugeraho mu guha urubuga Imitwe ya politiki rwo kungurana ibitekerezo no kuyongerera ubushobozi, Intumwa zavuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 21.11.2012 zasuye Ihuriro aho rikorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Izi ntumwa za rubanda ziri mu nteko ishinga amategeko ya Uganda zaje zihagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM). Zikaba zasuye inzego zitandukanye mu gihugu cyane cyane izifite mu nshingano zazo gukorana n’Imitwe ya politiki no guteza imbere imiyoborere myiza.

Bageze mu Ihuriro basobanuriwe Inshingano, Imikorere, na gahunda y’ibikorwa byaryo, imikoranire yaryo n’Imitwe ya politiki n’izindi nzego za Leta muri rusange.