mmk

IVUGURURWA RYA POLITIKI YO KWEGEREZA ABATURAGE UBUYOBOZI N’UBUSHOBOZI RIZONGERERA UBUSHOBOZI INZEGO Z’IBANZE –MINISITIRI MUSONI GAMES

Ubwo hateranaga inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Ugushyingo 2012, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Madamu MUKABUNANI Christine, abayigize bunguranye ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi ku mubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’Umutwe wa Politiki (Survey on women representation within political party leadership); banungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku Umushinga w’ivugururwa rya politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi (Revised Decentralisation Policy).
Mu kungurana ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi ku mubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’Imitwe ya Politiki (Survey on women representation within political party leadership) bwakozwe muri Kamena 2011, Inama Rusange yashimye ko iyi nyigo iziye igihe cyane ko n’imyinshi mu Mitwe ya Politiki irimo ivugurura inzego zayo yita no ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n‘abagore.
Yasabye ko hakorwa n’izindi nyigo ku mpamvu zituma abagore batitabira kujya mu Mitwe ya Politiki no mu nzego z’ubuyobozi bwayo ku bwinshi. Ku bijyanye n’ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku Umushinga w’ivugururwa rya politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi (Revised Decentralisation Policy), Minisitiri yagarutse ku mpamvu z’ivugururwa ry’iyi politiki zishingiye ahanini ku iterambere ry’Igihugu n’intera y’ibimaze kugerwaho kuva yatangira mu 2001. Ikindi yagarutseho ni uko ivugurura rizibanda ku bikorwa n’imirimo bikorerwa muri buri Karere mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu, rikazongerera ubushobozi Inzego z’ibanze ngo zirusheho gutanga serivisi nziza.
Mu kungurana ibitekerezo, Inama Rusange yasabye ko mu ivugurura ry’iyi politiki hakwiye kunozwa uburyo intambwe ziterwa zigomba iteka guhuzwa n’intego z’icyerecyezo 2020. Iyi politiki igomba kandi guha ubushobozi Uturere by’umwihariko Uturere duturiye imipaka kwitabira inyungu z’amahirwe yo kuba Igihugu kiri mu Miryango nka CEPGL na EAC.
Ikindi Inama Rusange yagarutseho ni uko Inzego z’ibanze, cyane Njyanama z’Uturere, Imirenge n’Utugari zahabwa ubushobozi buhagije; kandi ko mu gushyiraho abayobozi bazo hakwiye gukomeza gushyira imbere ubushobozi bw’abantu aho gushingira ku ihiganwa hagati y’Imitwe ya politiki. Ku byerekeye Urwego rw’Intara, Inama Rusange yasanze ko rukiri ngombwa, inshingano zarwo zikaba kugenzura ko gahunda z’Uturere zijyanye na polikiki y’Igihugu muri rusange. Urwego rw’Umurenge narwo rukwiye kugira ingengo y’imari yarwo na gahunda y’ibikorwa kugirango rurusheho gutanga serivisi zisabwa.