mmk

IMBUGA NKORANYAMBAGA IMWE MU NZIRA YO KUMENYEKANISHA IBIKORWA BY’IMITWE YA POLITIKI

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryateguye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08/12/2012 inama nyunguranabitekerezo ku byiza n’akamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga (Social Media and Networking). Inama yari igenewe abayobozi bakuru b’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ikaba yarabereye muri Hotel Umubano.

 

Mu ijambo ryo gutangiza ibi biganiro ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet yeretse ababyitabiriye ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gufasha Imitwe ya Politiki kumenyekanisha gahunda zayo ku baturage ndetse no kwimenyekanisha ubwayo.

Ibiganiro ku kamaro ka Social Media byatanzwe n’umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ikoranabuhanga mu kigo cy’Iterambere RDB, Bwana Patrick NYIRISHEMA
Uyu Muyobozi muri RDB yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa ko izi mbuga za interineti ari inzira nziza zo kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya Politiki bikagera ku bantu benshi mu buryo bwihuse, zikaba zigomba kwifashishwa mu rwego rwa politiki nko kumenyekanisha gahunda z’Imitwe ya Politiki, gushaka abayoboke “Mobilization”, kwiyamamaza ndetse no gushaka inkunga “fundraising”.

Muri ibi biganiro ababyitabiriye bagaragarijwe inyungu n’akamaro Umutwe wa Politiki wagira igihe cyose ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Flicker, Youtube, blog n’izindi. Bakaba baramenyeshejwe ko ari byiza gukoresha izo mbuga nkoranyambaga zose kugira ngo bamenyekanishe ibikorwa byabo ku bantu benshi kuko zisurwa n’ingeri zitandukanye z’abantu.

Nyuma y’aya mahugurwa abayitabiriye basanze ari ngombwa ko Imitwe ya Politiki ikwiye gukoresha iteka ikoranabuhanga cyane cyane izi mbuga nkoranyambaga mu buzima bwayo bwa buri munsi by’umwihariko akazakoreshwa cyane mu gihe cy’imyiteguro y’amatora y’Abadepite ateganijwe umwaka utaha wa 2012. Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki naryo ryasabwe kugenera Imitwe ya Politiki uburyo n’ubushobozi mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu Mitwe ya Politiki, ndetse hatangwa n’icyifuzo cy’uko abashinzwe Ikoranabuhanga mu Mitwe ya Politiki bakwiye kugenerwa ibikoresho bya ngombwa kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo.

Twabibutsa ko ibi biganiro bije bikurikira amahugurwa yari yagenewe abayobozi mu Mitwe ya Politiki n’abakozi bahoraho b’Imitwe ya Politiki ku ikoreshwa ry’imbuga za interineti (Website management) yabaye mu kwezi gushize.