mmk

ICYICIRO CYA VI CY’AMAHUGURWA AGENEWE URUBYIRUKO RUTURUKA MU MITWE YA POLITIKI (YPLA) YASOJWE

Kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013 hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 6 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ry’ubumenyi n’ubuhanga mu bya politiki n’ubuyobozi (“Youth Leadership Political Academy”) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana Anicet KAYIGEMA yasabye urubyiruko rwakurikiye icyi kiciro cy’aya mahugurwa ko rugomba kuba imisemburo y’iterambere ry’imitwe ya politiki yabatoranije, haba mu itegurwa ry’inyandiko zisabwa Imitwe ya Politiki, haba mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke bayo, ndetse haba no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki.

Abanyeshuri bashoje aya mahugurwa ni 77 kuri 80 bari bateganijwe kuyakurikira, aho byari biteganijwe ko mirongo ine (40) bayakurikiranira mu Mugi wa Kigali ku biro by’Ihuriro, abandi mirongo ine (40) kayakurikiranira mu Ntara y’Amajyepfo i Huye

Iyi gahunda y’Ishuri rigenewe urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki, yatangiye mu w’2010; aho buri Mutwe wa Politiki wohereza abasore babiri n’abari cyangwa abategarugori babiri bose batarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35), ngo rwitoze umwuga wa Politiki rwiyemeje kwitabira.
Atangira, aya masomo yatangirwaga i Kigali, ariko nyuma byaje kugaragara ko ari igikorwa cy’ingirakamaro gikwiye gushimangirwa nk’imwe muri gahunda zo kwitabwaho mu bikorwa by’amahugurwa ahoraho agamije guteza imbere ubushobozi bw’imitwe ya politiki, Inama rusange y’Ihuriro yemeza ko aya mahugurwa yegerezwa n’urubyiruko rwo mu Ntara zose z’Iguhugu. Amasomo atangwa muri iri shuri ni ajyanye n’imikorere y’Imitwe ya politiki muri demokarasi, uruhare rw’imitwe ya politiki mu gushyiraho politiki z’Igihugu, imiyoborere myiza, ndetse n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu guteza imbere umwuga wa politiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro akaba akaba yashimiye uru rubyiruko umurava bagaragaje mu gukurikira aya mahugurwa, ashimira n’Imitwe ya Politiki yabohereje, akomeza asaba uru rubyiruko gukoresha ubumenyi bavanye muri aya mahugurwa. Uru rubyiruko rwabwiwe ko ruzahabwa impamyabumenyi mu kwezi kwa gatandutu mu gihe hazaba hasozwa n’icyiciro cya karindwi cy’aya mahugurwa azatangirwa mu Mugi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru, aho biteganijwe ko agomba gutangira muri Mata uyu mwaka.