mmk

IMIKORERE Y’IHURIRO IZAFASHA BURKINA FASO GUSHYIRAHO URU RWEGO.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 26/4/2013, Minisitiri ushinzwe ubutwererane n’ibigo n’ivugurura mu bya politiki muri Burkina Faso, Dr Bongnessan Arsene Ye na delegasiyo ayoboye basuye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabiitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, basobanurirwa inshingano, imikorere n’imikoranire yaryo n’izindi nzego.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet, uyu munyapolitiki yasobanuriwe ko iri Huriro ari urubuga rusesuye Imitwe ya Politiki yunguraniramo ibitekerezo, ikaganira ku bibazo biremerereye igihugu ikanatanga inama kuri politiki na gahunda z’igihugu. Yongeyeho ko Ihuriro rituma Imitwe ya Politiki ifite abayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko n’itabafite igira aho ihuriza ibitekerezo byakifashishwa mu miyoborere y’Igihugu.

Yamubwiye ko Ihuriro rifite indi nshingano yo kongerera ubushobozi Imitwe ya Politiki irugize mu kunoza imiyoborere yayo no gutunganya umurimo wa politiki, binyuze mu mahugurwa no mu nkunga y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ihuriro rikaba kandi ari urubuga rwo gucyemura amakimbirane no gushimangira imyitwarire ikwiye kuranga Umunyapolitiki mu Rwanda. Yamubwiye ko mu gushimangira ihame ryo gusangira ubutegetsi, Ihuriro rigena abasenateri bane bajya muri sena. Ashimangira ko buri gihe ibyemezo byose by’Ihuriro ifatwa ku bwiganze busesuye bw’Imitwe ya politiki irigize.
Mu kumusobanurira inzego zirigize, Bwana Kayigema Anicet yavuze ko mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira rihabwa n’Itegeko Nshinga, Ihuriro rifite inzego eshatu arizo; Inama Rusange nk’urwego rukuru rugizwe n’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda aho buri Mutwe wa politiki uhagararirwa n’abantu bane (4), babiri muri bo bakaba bagomba kuba ari igitsina gore. Urundi rwego rukaba ari biro y’Ihuriro igizwe n’Umuvugizi n’Umuvugizi wungirije, urwego rwa gatatu rukaba amakomisiyo hano n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

 

Dr Bongnessan Arsene Ye yashimye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho muri Demokarasi biciye mu rubuga Imitwe ya politiki yose Ihuriramo ngo yungaranire hamwe ibitekerezo biganisha igihugu ku iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage bacyo.
Akaba yavuze ko mu ivugurura rya politiki iri gukorwa mu gihugu cye cya Burkina Faso ahagarariye, azagaragaza ibyiza byo guhuriza hamwe imitwe ya politiki mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga za politiki no gushimangira ihame rya demokarasi ishingiye ku bwumvikane busesuye.