mmk

IHURIRO RIKOMEJE GUHUGURA ABAGIZE URWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IMYITWARIRE NO GUKEMURA IMPAKA MU MITWE YA POLITIKI

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, mu cyumba cy’amahugurwa cya Hotel Boni Consilii iri mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryakoze amahugurwa y’iminsi ibiri, agenewe abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki bo mu Ntara y’Amajyepfo.  Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 86 kuri 88, baturuka mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo, aho buri Karere kagombaga guhagararirwa n’abantu 8.

Aya mahugurwa yatangijwe n’Umuvugizi w’Ihuriro Depite MUKAMANA Elisabeth. Mu ijambo rye, yavuze ko Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ari Urwego ruteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 59. Agaragaza ko Itegeko Ngenga no 10/2013 ryo kuwa 11/7/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki, nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 50 riteganya ko Ihuriro rigizwe n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda kandi yemeye kubahiriza ibiteganywa n’Amategeko Ngengamikorere yaryo. Asobanura ko Ihuriro rifite ishingano zo gutuma imitwe ya politiki irigize yungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.

Yavuze ko ingingo ya 14, agace ka 4 k’iri Tegeko Ngenga, iteganya ko Amategeko Shingiro y’Umutwe wa Politiki agomba kugaragaza inzego ziwugize n’imiterere yazo zirimo Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka n’urwego rushinzwe igenzura ry’umutungo. 

Yakomeje avuga ko amahugurwa y’abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki agamije: (1) kuganira ku ngingo z’amategeko zigenga imikorere y’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu Rwanda; no (2) kuganira ku nshingano n’imikorere by’Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mutwe wa Politiki n’uburyo uru rwego rwuzuzanya n’izindi Nzego z’Umutwe wa Politiki.

Umuvugizi w’Ihuriro yagaragaje ko kuba Ihuriro ritegura amahugurwa agenewe abayobozi n’abayoboke b’Imitwe ya Politiki, biri mu nshingano zaryo zo kongerera ubumenyi n’ubushobozi Imitwe ya Politiki, kugira ngo bakomeze gukora umwuga wa politiki biyemeje bakurikiza amategeko agenga uwo mwuga no gufasha Imitwe ya politiki babarizwamo gutera imbere.

Yabwiye abitabiriye amahugurwa ko Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mutwe wa politiki rufite inshingano zikomeye zirimo gusesengura, gukumira, no gukemura amakimbirane avuka hagati mu Mutwe wa Politiki. Izi nshingano zikaba zikomeye kuko amakimbirane ya politiki iyo adakumiriwe cyangwa ngo akemurwe ku gihe ashobora guteza ingorane haba ku buzima bw’Umutwe wa Politiki haba no ku buzima bw’Igihugu.

Yabibukije ko bagomba guhora bazirikana ko hari imwe mu Mitwe ya Politiki n’abanyapolitiki babi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri no gusenya u Rwanda mbere ya 1994. Ashimangira ko ntawifuza kongera kubona abanyapolitiki nk’abo, bigisha cyangwa babiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda. Bamwe muri abo banyapolitiki babi bicaga nkana amategeko y’Igihugu, bakabangamira bikomeye uburenganzira bwa muntu.

 Umuvugizi w’Ihuriro, Depite Mukamana Elisabeth yibukije ko u Rwanda ari Igihugu kigendera ku mategeko kandi ko Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki bagomba kuba ku isonga mu kuyamenya no kuyubahiriza kuko bafite uruhare rukomeye mu miyoborere y’Igihugu. Avuga ko umuco wo kubahiriza amategeko y’Igihugu bagomba kuwutoza abayoboke babo  n’Abanyarwanda muri rusange.

Yabwiye abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki ko ari abajyanama b’abayobozi n’abayoboke mu Mitwe ya Politiki babarizwamo, cyane cyane ku birebana no kubahiriza ametegeko agenga Umutwe wa Politiki, haba mu gushyiraho abayobozi ndetse no gufata ibyemezo bireba Umutwe wa politiki.

Yabashishikarije gukurikira neza amahugurwa, ukazababera umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma, kugira ngo aho batuzuza neza inshingano zabo bafate ingamba zo kuhakosora, niba kandi hari n’imbogamizi bahura nazo ziganirweho zishakirwe ibisubizo. Yashoje abibutsa ko Umutwe wa Politiki, umuyobozi cyangwa umuyoboke w’Umutwe wa Politiki unyuranya n’imyitwarire isabwa, ahanwa n’amategeko abigenga. Abasaba gufasha Imitwe ya politiki n’abayobozi kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’imyitwarire mibi, cyangwa intandaro y’amakimbirane mu Mitwe ya politiki. Abashishikariza gukomeza guharanira guteza imbere imiyoborere myiza izira amakimbirane n’imyitwarire idahwitse, bakaba intangarugero ku bayoboke b’Imitwe ya Politiki babarizwamo n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Muri aya mahugurwa hatanzwe ibiganiro 4 bikurikira:

  1. Ingingo z’amategeko agenga imikorere y’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu Rwanda, cyatanzwe na Senateri BIDERI John Bonds;
  2. Gukumira no gukemura amakimbirane ya Politiki n’inshingano z’Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mutwe wa Politiki, cyatanzwe na Depite NYIRAHIRWA Veneranda;
  3. Inshingano n’imikorere by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, cyatanzwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro;
  4. Amavu n’amavuko by’Umuryango Panafricanism Movement n’imikorere yawo mu Rwanda, cyatanzwe na Hon. MUSONI Protais

Aya mahugurwa yaje akurikira ayabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, muri Hotel MUHAZI BEACH iri mu Karere ka Rwamagana, ku matariki ya 06 - 7 Gicurasi 2023, ahitabiriye abantu 75 kuri 77, baturuka mu Turere 7 tugize iyo Ntara.

Abitabiriye amahugurwa yo mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo, bashimye Ihuriro ryayateguye kuko bayungukiyemo ubumenyi buzabafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo zo kugenzura imyitwarire no gukemura impaka bisunze amategeko agenga imikorere y’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu Rwanda. Biyemeje gukomeza kwigirira icyizere no kuba inyangamugayo kugira ngo bagirirwe icyizere n’ababagana.

Amahugurwa nk’aya, azakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba, ku matariki ya 20-21 Gicurasi 2023 muri Hotel BETHANY iri mu Karere ka Karongi.