Amakuru Aheruka

Ihuriro rikomeje kubaka ubushobozi bw’abashinzwe gucunga Imbuga za Interineti z’Imitwe ya Politiki

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo, ku matariki ya 27 – 28 Mata 2023,  ku cyicaro cy’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, habereye amahugurwa y’abashinzwe gucunga Imbuga za interineti z’Imitwe ya Politiki n’uburyo zakoreshwa neza mu kumenyekanisha ibikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’igihugu muri rusange. Aya mahugurwa yitabiriwe n’intumwa cumi n’imwe (11) z’Imitwe ya Politiki igize ihuriro.

Atangiza amahugurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana GISAGARA Théoneste, yibukije akamaro k’imbuga za Interineti mu iterambere ry’Imitwe ya Politiki. Yagize ati: “Imbuga za Interineti z'Imitwe ya Politiki ni imwe mu miyoboro ikomeye yifashishwa mu kumenyekanisha ibikorwa by 'Imitwe ya Politiki, haba mu gutangaza amakuru ku bikorwa by’Imitwe ya Politiki n'iby'Igihugu muri rusange, gukora ubukangurambaga no kongera umubare w'abayoboke, kujya impaka za politiki, kwiyamamaza no gutora, gushaka inkunga y'amafaranga, n'ibindi.”

Yavuze ko aya mahugurwa agamije muri rusange kongerera ubumenyi n'ubushobozi abashinzwe gucunga imbuga za Interineti mu Mitwe ya Politiki, kugira ngo bashobore kuzikoresha neza, bazishyiraho amakuru y'ibikorwa by' Umutwe wa Politiki n'amakuru kuri Gahunda z'Igihugu. Agamije kandi kumenya akamaro k'urubuga rwa Interineti ku iterambere ry'Umutwe wa Politiki; kumenya amategeko agenga urubuga rwa interineti urwo ari rwo rwose n'urw'Umutwe wa Politiki by'umwihariko no kumenya uko bacunga umutekano w'urubuga rw'Umutwe wa Politiki.

Yakomeje avuga ko imikoreshereze myiza y'imbuga za Interineti z'Imitwe ya Politiki ifasha mu iterambere ry'Imitwe ya Politiki, bikagira uruhare muri E-Democracy na E-Governance (guteza imbere demokarasi n'imiyoborere myiza hifashishijwe ikoranabuhanga). Ibi bivuze ko Umutwe wa Politiki ugirana ibiganiro n'abayoboke bawo ndetse n'abandi baturage muri rusange; ukanafasha mu gukomeza gutoza abanyagihugu kwinjiza ikoranabuhanga mu kubona serivisi bakeneye ku buyobozi, n'ubuyobozi bugakoresha iryo koranabuhanga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira gahunda z'Ubuyobozi n’iz'Igihugu.

Yavuze ko abitabiriye amahugurwa bakwiye kuyasoza bongereye ubumenyi n'ubushobozi bwabo ku micungire inoze y'imbuga za interineti z'Imitwe ya Politiki babarizwamo (bazi akamaro kazo mu ihanahana makuru, gukora ubukangurambaga, gushaka abayoboke gushaka amafaranga, gukora ibikorwa by'amatora n'ibindi; bakaba bashobora kumenyekanisha ku gihe ibikorwa by’Imitwe ya Politiki n'iby’Igihugu muri rusange, hifashishijwe imbuga za interineti n'imbuga nkoranyambaga z'Imitwe ya Politiki. Bakaba kandi bashoboye kubungabunga umutekano w'Imbuga za interineti n'uw'imbuga nkoranyambaga z’Imitwe ya Politiki babarizwamo.

Aya Mahugurwa yatanzwe n’impuguke mu bijyanye n’imbuga za interinet Bwana Bertrand Maniraguha wo mu kigo Business, Designing, Supplying and Services (BDSS). Mu masomo bize  harimo: gusobanukirwa urubuga rwa interineti n’ibice birugize; uko batangaza inkuru ku rubuga; gutunganya amafoto akoreshwa mu nkuru ijya ku rubuga; Imbuga nkoranyambaga n’uburyo zikoreshwa; uko warinda umutekano w’urubuga rwa interinet n’uw’imbuga nkoranyambaga. Abitabiriye amahugurwa bakoze imyitozo ngiro ihagije ku masomo bahawe ndetse nabo ubwabo bungurana ibitekerezo ku bumenyi bahawe.

Mu gusoza aya mahugurwa abahuguwe biyemeje gushyira imbaraga mu gutangaza amakuru y’Imitwe ya Politiki babarizwamo, bigakorwa ku buryo buhoraho. Biyemeje kuzakomeza guhugurana hagati yabo, bakajya basangira amakuru. Akaba ari no muri urwo rwego bashyizeho urubuga Group Whatsapp izajya ibahuza mu kungurana ubumenyi no guhugurana.

Aya mahugurwa bazongera kuyasubukura ku matariki ya 01 – 02 Kamena 2023, ariko hagati aho bakazakomeza gukora imyitozo bafashijwemo n’impuguke yabahuguye, Bwana Bertrand  ndetse n’umukozi w’Ihuriro ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Bwana Karekezi Fabrice.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba yarabijeje ko Ihuriro rizakomeza gukora ibishoboka kugira ngo bongere ubumenyi, abasaba nabo gushyiraho umwete kugira ngo bazagaragaze impinduka zifatika mu gutangaza amakuru y’ibikorwa by’Imitwe ya Politiki n’iby’Igihugu muri rusange, bifashishije Imbuga za Interineti n’Imbuga nkoranyambaga z’Imitwe ya Politiki babarizwamo.  

Makuruki mu Ihuriro

Back

Imbuga nkoranyambaga

Igikorwa Giteganyijwe

Umukozi w' Indashyikirwa 2018-2019

Amavidewo