Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




URUZINDUKO RW’ABANYESHURI BO MURI KAMINUZA ZA UGANDA MU IHURIRO

Abanyeshuri biga mu mashami y’Itumanaho (Mass communication), y’Ubumenyi mu bya Politiki (Political Sciences) n’ay’Imibanire y’abantu (Social Sciences) bo muri zimwe muri Kaminuza n’Amashuri makuru bo mu Gihugu cya Uganda nka Makerere University, Makerere School of Business, Uganda Christian University n’izindi basuye Ihuriro.
Mu ruzinduko rwabo mu Rwanda, aba banyeshuri basuye inzego za Leta n’ibigo byigenga bitandukanye, harimo n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki
Mu Ihuriro, aba bashyitsi bakirirwe n’Umuhuzabikorwa wa Gahunda Bwana JIJUKA Zephyrin wasobanuriye icyo Ihuriro ari cyo, inshingano zaryo, imikorere n’imikoranire yaryo n’izindi nzego, zaba izo mu gihugu yaba n’imiryango mpuzamahanga.
Bakaba baboneye ho umwanya wo kubaza ibibazo ku mikorere y’Imiwe ya Politiki mu Rwanda, n’uruhare rwayo mu miyoborere n’iterambere ry’Igihugu.
Aba banyeshuri bashimiye Ihuriro ku nkunga yaryo ku iterambere ry’imiyoborere myiza na demokarasi by’igihugu muri rusange. Bakaba bagaragaje ko n’iwabo muri Uganda, habayo urwego ruhuza amashyaka rwitwa Inter Party Dialogue (IPD) ariko ukaba usanga muri rusange nta mikorere ihamye urwo rwego rufite ndetse n’Imitwe ya Politiki irujyamo ikaba hari inyungu runaka iba ikurikiye aho kureba inyungu rusange z’abenegihugu.
Bakaba kandi bashimye intera Imitwe ya Politiki mu Rwanda imaze kugeraho, aho yose ifite Manifesto na Programmes zanditse.


Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro JIJUKA Zephyrin atanga ikiganiro


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.