Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




URUHARE RW’IMITWE YA POLITIKI MU ISHYIRWAHO RYA POLITIKI RUSANGE

Mu isomo yahaye urubyiruko rukurikira amasomo muri Politiki n’Imiyoborere myiza kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Gicurasi 2012, Hon. Nkusi Juvenal Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba n’umuyobozi wa komisiyo y’Inteko ishinga amategeko/Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (Public Accounts Committee), yerekanye ko Imitwe ya politiki ifite uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwaho rya politiki rusange igamije iteka iterambere ry’abaturage.
Mu kiganiro cye, Hon. NKUSI Juvenal yabwiye urubyiruko rukurikirana aya mahugurwa ko ishyaka rya politiki rishyirwaho n’abantu bishyize hamwe bafite ibitekerezo bihuye bafite umugambi w’uko ibitekerezo byabo byashyirwa mu bikorwa . Intera rero igihugu cyacu kigezeho mu myumvire ya politiki bifite ingaruka nziza ku mikorere y’imitwe ya politiki ndetse no gushyira mu bikorwa politiki rusange y’igihugu.


Hon. Nkusi Juvenal atanga isomo

Yagize ati “Imitwe ya politiki igomba gushyira hamwe, kunoza no gushyira ku murongo ibikenewe kugira ngo ibibazo byashyizwe ahagaragara n’abayoboke bayo cyangwa n’abandi bose bashyigikiye umurongo wa politiki w’ishyaka bibonerwe ibisubizo ku nyungu z’abanyagihugu, ugomba kandi guhuza ibitekerezo bitandukanye hagamijwe ku bibyaza umurongo wa politiki usobanutse”.
Mu ngero yatanze zerekana politiki rusange y’Igihugu yavuzemo politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage (Decentralization), Imikorere y’Imitwe ya Politiki, guhitamo abayobozi binyuze mu matora, Itangazamakuru, Ubutabera, Politiki y’ubukungu n’ubucuruzi (economy, finance, commerce, doing business), Uburezi mu mashuri, Ubuzima, ubuzima bw’imyororokere, ubwisungane mu buvuzi, Kurwanya ubukene, Politiki ya gender, Umurimo n’akazi, Umutekano w’abanyagihugu n’ibindi…
Abakurikira aya masomo, babajije ibibazo bitandukanye birimo uko amategeko ashyiraho izo politiki ategurwa, atorwa ndetse n’uburyo yubahirizwa igihe ashyirwa mu bikorwa. Babajije kandi n’ibijyanye n’inshingano za komisiyo ashinzwe kuyobora uko abona ibyayivuyemo bishyirwa mu bikorwa.


Uru rubyiruko rwishimiye kwigishwa n’iyi ntumwa ya rubanda

Twakwibutsa kandi ko aya masomo akomeje aho atangwa n’impuguke zitandukanye, abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu, abashakashatsi n’abarimu muri za Kaminuza n’amashuri makuru. Dore bamwe mu bamaze gutanga aya masomo.


Hon. Donatilla MUKABARISA wigisha Inzego z’Ishyaka n’amategeko arigenga


Amb. Patrick Mazimpaka wigisha ubuhanga bukoreshwa mu gukora imishyikirano


Impuguke JMV SEKAMANA wigisha ubuyobozi no gukemura amakimbirane


Hon.Gasamagera Wellars atanga isomo rijyanye n’uburyo bw’amatora no kwiyamamaza


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.