Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




URUBYIRUKO RWATURUTSE MU BIHUGU BIRENGA 10 RURI GUHABWA AMAHUGURWA KURI DEMOKARASI IDAHEZA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, kuri Hotel Lemigo, mu Mujyi wa Kigali hatangiye inama mpuzamahanga y’urubyiruko ruturuka mu mitwe ya politiki yo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi ku nsanganyamatsiko ijyanye na demokarasi ihuza abantu cyangwa inclusive democracy mu rurimi rw’icyongereza.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki mu Rwanda n’Umuryango wa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA).


Umuhango wo gufungura ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Madamu Ndangiza Madina (uwa 2 uvuye iburyo)

Iyi inama mpuzamahanga ya mbere kuri demokarasi idaheza“ The 1st Summer School for Youth Cadres of Political Parties on Inclusive Democratic Governance“ izamara iminsi itatu (3), kuva tariki ya 19 kugera tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Mu gutangiza iyi nama, uhagarariye Umuryango International IDEA yabwiye abayitabiriye ko aya mahugurwa ku Miyoborere idaheza muri demokarasi/ Inclusive Democratic Govenance yatumiwemo abayobozi b’Ingaga z’Urubyiruko mu Mitwe ya Politiki muri Africa no mu bindi bihugu byo ku isi, aho imwe mu Mitwe ya politiki yagennye abayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi. Yavuze ko ibihugu byayitabiriye harimo Urwanda, Kenya, South Soudan, Tunisia, Zambia, France, Uganda, Haiti, Nepal, Ethiopie na Sri Lanka.

Bwana Dr. Maurice, wari ugaharariye Internationa IDEA

Mu gufungura ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro, Madamu NDANGIZA Madina wari umushyitsi mukuru, yahaye ikaze mu Gihugu cy’u Rwanda abashyitsi bose bitabiriye iyi nama, ababwira ko ku bufatanye bw’abatanga serivisi zitandukanye bazakomeza kwishimira uko bazakirwa aho bazagera hose.
Yababwiye ko Ihuriro ari urubuga Imitwe ya politiki yunguriranamo ibitekerezo ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu; igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu.
Ababwira kandi ko ari Urwego ruhoroho rwo kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki irigize mu kunoza imiyoborere yayo no gutunganya umurimo wa politiki.

Madamu NDANGIZA Madina, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro

Umuvugizi Wungirije yabwiye abari muri aya mahugurwa ko mu kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki, Ihuriro ryashyizeho gahunda ihoraho yo kwigisha urubyiruko ibya politiki n’ubuyobozi/ Youth political Leadership Academy aho Umutwe wa Politiki ugena urubyiruko rutarengeje imyaka mirongo itatu rwarangije cyangwa rwiga muri Kaminuza rusanzwe rufite inshingano mu Mutwe wa politiki, ati “abenshi bari aha barangije muri iyo gahunda”.
Ababwira ko yizera ko aya mahugurwa azaba umusingi wo kureba uko iyi gahunda y’amahugurwa y’urubyiruko rwo mu Mitwe ya Politiki atangwa n’Ihuriro yashyirwa ku rwego rw’akarere/regional cyangwa ku rwego mpuzamahanga/worldwide.

Abitabiriye iyi nama

Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro yashimye ubuyobozi bw’umuryango International IDEA ku bufatanye bukomeje kugaragaza, asaba abitabiriye aya mahugurwa kuyakurikarana umurava, abasaba kandi ko nyuma y’aya mahugurwa basura ibice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda cyane cyane ibice byabigisha gukora politiki ishingiye ku gushaka iteka icyagirira abanyagihugu umumaro aho gukora politiki iryanisha abaturage. Aha ababwira ko Ihuriro ryateganije ko bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rushyinguyemo bamwe mu banyapolitiki bishwe bazira kurwanya leta y’abacanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.