Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




URUBYIRUKO RUKURIKIRA AMASOMO ATEGURWA N’IHURIRO RWASABWE KUGIRA UMUGAMBI WO KUBAKA IGIHUGU GISHINGIYE KURI DEMOKARASI IRANGWA N’IBITEKEREZO BINYURANYE ARIKO BYUZUZANYA


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet atangiza amahugurwa

Atangiza icyi cyiciro cya gatandatu cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yose uko ari icumi (10) aho buri Mutwe wa politiki ugena abasore babiri n’inkumi ebyiri; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana KAYIGEMA Anicet, yagarutse ku kamaro kayo aho yababwiye ko agamije kongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza kubayakurikira. Yabwiye uru rubyiruko ko aya masomo afite intego nyamukuru yo kubaha ubumenyi n’ubuhanga bwo kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo hagamijwe ahanini kwiyubaka, haba amahugurwa ategurwa mu mutwe wa politiki ubwawo haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo. Akaba yagize ati “twizeye ko muje mufite umugambi ujyanye n’uw’umutwe wa Politiki muturukamo wo kubaka igihugu gishingiye kuri demokarasi irangwa n’ibitekerezo binyuranye ariko byuzuzanya biganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye ku banyarwanda bose”.
Uru rubyiruko kandi rwanahawe n’ikiganiro, aho basobanuriwe icyo Ihuriro ari cyo, amavu n’amavuko yaryo, inshingano n’inzego zirigize. Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasobanuriya aba basore n’inkumi ko Ihuriro ari Urubuga rusesuye Imitwe ya politiki yunguriranamo ibitekerezo ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu ; igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu; ababwira ko Ihuriro ari Urubuga rwo gukemura amakimbirane no gushimangira imyitwarire ikwiye kuranga imitwe ya politiki kandi ko aya mahugurwa ajyanye n’inshingano z’Ihuriro aho ari Urwego ruhoroho rwo kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki irigize mu kunoza imiyoborere yayo no gutunganya umurimo wa politiki;


Urubyiruko rukurikira amasomo atangwa n’Ihuro

Uru rubyiruko rwabajije ibibazo bitandukanye mu rwego rwo gusobanukirwa neza imikorere y’Ihuriro n’uburyo rikorana n’Imitwe ya Politiki.
Aya mahugurwa ari guhabwa urubyiruko mirongo inani (80) rwatoranyijwe n’Imitwe ya politiki igize Ihuriro ; 40 baturuka mu Mugi wa Kigali na 40 baturuka mu Ntara y’Amajyepfo, aya mahugurwa akazamara igihe cy’amezi atatu. Mu masomo baziga higanjemo ajyanye n’ Imiyoborere myiza, ubwoko n’imikorere y’Imitwe ya Politiki, Uburyo bwo gukemura amakimbirane, uburyo bwo gutegura porogaramu politiki na manifasito y’umutwe wa politiki, uburyo bwo gutegura amatora n’imyitwarire y’Imitwe ya Politiki muri icyo gihe, Uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwa politiki, Gutegura no gutanga ibiganiro mpaka, ibiganiro mbwirwaruhame n’ubundi buryo bwo gukorana n’itangazamakuru n’ayandi.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.