Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




URUBYIRUKO NIRYO SHINGIRO RYO KUBAKA IBINTU BIRAMYE

Ibi nibyagarutsweho mu ijambo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda yavugiye i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya kane cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda uko ari icumi mu buhanga n’ubumenyi mu bya politiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuro afungura amahugurwa

Aya mahugurwa akaba ahuza urubyiruko rugenwa n’Imitwe ya Politiki ubwayo kugirango ruze guhugurwa mu bumenyi rusange ariko no mu buhanga mu bya Politiki. Hakaba rero hari kwiga abasore n’inkumi 80, aho 40 muri bo bakomoka mu ntara y’Iburengerazuba bayakurikiranira i Rwamagana, n’abandi 40 bakomoka mu Mugi wa Kigali bayakurikiranira ku biro by’Ihuriro biri ku Kacyiru Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Uru rubyiruko rukaba rugizwe n’abasore 2 n’inkumi 2 zitoranywa na buri Mutwe wa politiki, rurangije cyangwa rwiga muri Kaminuza n’Amashuri Makuru kandi rutarengeje imyaka 35.

Icyi kiciro cya kane cy’aya mahugurwa cyafunguriwe i Rwamagana kikaba kije nyuma y’icyiciro cyakurikiraniye aya masomo mu Mugi wa Kigali, icyayakurikiraniye mu Majyepfo n’Umugi wa Kigali n’icyayakurikiraniye mu Ntara y’amajyaruguru n’ Umugi wa Kigali.
Nyuma rero y’icyi cyiciro cya kane hazakurikiraho Intara y’Iburengerazuba n’Umugi wa Kigali, ubwo aya mahugurwa akaba atanzwe mu ntara zose z’igihugu.Gahunda nuko mahugugurwa azakomeza gutangwa hakurikijwe Intara n’Umugi wa Kigali nkuko biteganywa na gahunda y’ibikorwa y’Ihuriro y’imyaka 5.

Ihuriro rikaba ryizera ko rizaba rimaze guhugura abasore n’inkumi 3600, akaba rero ari intambwe igihugu kizaba giteye mu kwiyubaka ni n’intambwe kandi Imitwe ya politiki ubwayo izaba iteye nk’inzira yo gushimangira no kugana kuri demokarasi irambye nkuko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro

Ikigamijwe ni uko mu mezi 2 aya masomo amara, uru rubyiruko ruvanamo ubuhanga bushimishije muri politiki n’imiyoborere myiza kandi nkuko Imitwe ya politiki ariyo yabatoranije nabo bazagenda ari abarimu bazigisha bagenzi babo mu Mitwe ya politiki bakomokamo. Umugambi w’Imitwe ya politiki ni ukwiyubaka, bikagomba gushingira ku rubyiruko rufite ubumenyi n’ubuhanga buhagije mu bya politiki.

Uru rubyiruko kandi uretse no kuba ubwarwo rufite ubumenyi burufasha gukurikira aya masomo ; anatangwa n’abahanga mu bya politiki n’ubumenyi rusange, harimo abakuru b’amashami muri za Kaminuza, abayobozi bakuru mu nzego bwite za Leta n’impuguke zituruka mu mahanga.Amasomo atangwa agera kuri 18, arimo ubumenyi rusange, ibijyanye n’amateka nk’umwihariko w’igihugu cyacu, gahunda y’icyerekezo igihugu kihaye, ubumenyi mu bya politiki, gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ayandi.

Nyuma yo gufungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana Anicet KAYIGEMA yatanze kandi ikiganiro ku nshingano z’Ihuriro, aho yagarutse ku mikorere yaryo n’ukuntu ryubahiriza ubwigenge bw’Imitwe ya politiki irigize. Aha yashimangiye ko icyo Ihuriro rikora ari ukuyongerera ubushobozi kugirango nayo ishobore kuzuza inshingano ihabwa n’Itegeko Nshinga ryo kubahiriza ihame rya demokarasi, imiyoborere myiza no gushyigikira gahunda y’uburinganire bw’ibitsina byombi ndetse na gahunda zose z’igihugu.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.