Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




URETSE URUBYIRUKO ABIKORERA N’IBIGO BY’IMARI BAGOMBA GUHINDURA IMYUMVIRE

Kuwa kabiri, tariki ya 16 Ukuboza 2014, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye, iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. BYABARUMWANZI Francois

Abitabiriye inama

Ku murongo w’ibyizwe hari Ikiganiro na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuri “Politiki na gahunda z’Igihugu zo guteza imbere urubyiruko”; no Kwemeza Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga

Mu kiganiro cye kuri “Politiki na gahunda z’Igihugu zo guteza imbere urubyiruko ”, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, yerekanye amahirwe menshi urubyiruko rufite mu Gihugu haba mu buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amahoteli n’ubukerarugendo ndetse n’ikoranabuhanga. Ikibazo Minisitiri yagarutseho ni imyumvire y’urubyiruko ndetse n’iy’umunyarwanda muri rusange ku gaciro kagomba guhabwa imirimo y’ubumenyingiro n’imyuga. Ikindi ni uko urwego rw’abikorerara bataragira uruhare rugaragara mu gutoza abimenyereza imyuga no gushyiraho ibigo biyigisha. Amabanki ubwayo ntaraha agaciro igihangano bwite nk’ingwate yo gutanga inguzanyo.

Abagize inama bungurana ibitekerezo

Mu kungurana ibitekerezo, Inama yasanze hakwiye kugaragazwa urutonde rw’imishinga /database rwerekana amahirwe ari mu Rwanda no mu Karere ka hafi nka EAC na CEPGL; urubyiruko rw’u Rwanda rukarushaho gutinyuka guhigana ku masoko n’imirimo yo mu Karere, cyane ko u Rwanda rwasinye amasezerano ya ngombwa atuma umunyarwanda yajya akanakorera aho ashaka mu bihugu byo mu Karere.

Inama Rusange yashimye ubutumire bwa Nyakubahwa Minisitiri bwo kuzasura ibikorwa by’Urubyiruko rwakirwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Abagize inama y’Inama Rusange y’Ihuriro

Ku ngingo yo kwemeza Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro, Inama Rusange yatanze ubugororangingo bwa ngombwa, igitabo kikazemezwa mu nama y’ubutaha.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.