Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




UMURYANGO W’UBUMWE BW’UBURAYI WASUYE IHURIRO

Kuwa gatatu tariki ya 17/12/2014, umuyobozi wa deregasiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda (Head of Delegation of the European Union to Rwanda) Ambasaderi Michael RYAN ari kumwe n’ushinzwe ibya politiki muri iyo deregasiyo mu Rwanda (Political Attaché) Ida HOCKERFELT basuye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki aho rikorera ku Kacyiru.


Ambasaderi Michael RYAN, Political Attaché Ida HOCKERFELT na Bwana Kayigema Anicet

Mu kiganiro bagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana KAYIGEMA Anicet yababwiye ko Ihuriro ari urwego rwigenga mu micungire y’abakozi n’umutungo kandi rufite ubwisanzure mu bitekerezo no mu gufata ibyemezo mu buryo butanyuranije n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 49 y’Itegeko Ngenga N° 10/2013/0L ryo kuwa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Yababwiye kandi ko Ihuriro rishyirwaho n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, nk’uko bivugwa mu ngingo yaryo ya 56; rikaba urubuga Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yabisabye kandi ikabyemererwa ihuriramo igamije kungurana ibitekerezo kuri politiki y’Igihugu yagira uruhare mu kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.


Mu kiganiro

Bwana KAYIGEMA Anicet yagarutse ku Nshingano nyamukuru z’Ihuriro aho yagaragaje ko Ihuriro ari urubuga abarigize bunguranamo ibitekerezo bya politiki byakwifashishwa mu miyoborere y’lgihugu; Mu gihe babisabye, Ihuriro rikaba ryaba umuhuza mu bibazo bivutse hagati y’lmitwe ya Politiki mbere y’uko bishyikirizwa inkiko; cyangwa umuhuza mu bibazo byavuka mu Mutwe wa Politiki. Ihuriro kandi rikaba ari urwego rwo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki haba amahugurwa agenewe abayoboke b’iyo Mitwe ya politiki yaba kandi n’ibikoresho byabafasha mu gukora imirimo yabo ya buri munsi.

Muri gahunda z’amahugurwa; yagarutse ku mahugurwa yagenerwaga abayobozi bakuru mu Mitwe ya politiki uyu Muryango w’Ibihugu by’Iburayi wateragamo inkunga Ihuriro; nyuma iyi gahunda ikaba yarakomeje ariko iba gahunda ihoraho y’ishuri rigenewe guhugura Urubyiruko ruturuka mu Mirwe ya politiki mu bya politiki n’ubuyobozi/YPLA; gahunda ikorerwa mu Mujyi wa Kigali no Mu Ntara zose zigize Igihugu ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Iterambere/PNUD

Yababwiye kandi ko hari izindi gahunda z’amahugurwa zigenewe abayobozi mu Mitwe ya politiki mu Nzego z’Ibanze; n’amahugurwa agenewe abagore bo mu Mitwe ya politiki yo kubashishikariza kwinjira mu buyobozi bw’Umutwe wa politiki n’ubwo mu Gihugu muri rusange. Uretse aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yabwiye uyu muyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi ko uretse aya mahugurwa Ihuriro rigenera Imitwe ya politiki; Imitwe ya politiki ubwayo itegura gahunda y’amahugurwa iterwamo inkunga n’Ihuriro; iyo nkunga ikaba igera kuri miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000frw) aho Ihuriro ryishyura serivisi zose Umutwe wa politiki wakeneye ngo utange neza ayo mahugurwa.

Mu bibazo byagarutsweho n’uyu muyobozi n’uko Ihuriro rifasha Imitwe ya politiki mu kwisanzura mu gutanga ibitekerezo (political space); Aha Bwana KAYIGEMA yababwiye ko mu Ihuriro Imitwe ya politiki yose ingana; haba mu kugenerwa inkunga haba no mu gutanga ibitekerezo. Aha kandi yaboneyeho kubabwira ko Ihuriro rigizwe n’inzego eshatu (3) arizo Inama Rusange igizwe n’abantu bane (4) bagenwa na buri Mutwe wa politiki ugize Ihuriro; Biro y’Ihuriro itorwa buri mezi atandatu (6), buri Mutwe wa politiki ukaba ufite uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza; urwego rwa gatatu akaba ari Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro buyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa utorwa n’Inama Rusange. Buri Mutwe wa politiki rero ukaba ufite ijambo ringana n’undi yaba Umutwe wa politiki uri ku butegetsi yaba n’Umutwe wa politiki uvuga ko utemera ibyo Leta ikora.


Ambasaderi Michael RYAN na Bwana Kayigema Anicet

Ambasaderi Michael Ryan yashimye imikorere y’Ihuriro aryizeza ubufatanye no kuzareba muri gahunda bagaragarijwe iyo bakorana n’Ihuriro nyuma yo kuganira n’itsinda ry’uyu muryango rikorera mu Rwanda.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.