Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




UMURYANGO MPUZAMAHANGA IDEA MU NZIRA Y’IMIKORANIRE N’IHURIRO

Kuwa kane tariki ya 14/07/2016, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryakiriye ubuyobozi bwa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA) ngo barebera hamwe umurongo w’imikoranire mu gihe kiri imbere kandi kirambye.

Madamu MUKABUNANI Christine afungura ibiganiro

Umuvugizi w’Ihuriro Madamu MUKABUNANI Christine wakiriye iyi delegasiyo, yababwiye ko Ihuriro ari urubuga Imitwe ya politiki yunguriranamo ibitekerezo ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu; igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu.
Ababwira kandi ko ari Urwego ruhoroho rwo kongerera ubushobozi Imitwe ya politiki irigize mu kunoza imiyoborere yayo no gutunganya umurimo wa politiki; rukaba n’Urubuga rwo gufasha gukemura amakimbirane no gushimangira imyitwarire ikwiye kuranga Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki.
Madamu Mukabunani yabwiye aba bayobozi ba International IDEA ko bahawe ikaze kandi ko Ihuriro ryiteguye kugirana nabo imikoranire myiza kandi y’igihe kirekire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yasobanuriye iyi delegasiyo imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’Imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, ababwira kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho Ihuriro rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, anababwira uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka zishobora kuvuka mu Mitwe ya Politiki ubwayo.

Mu kugarika kubyo Ihuriro ryumva ryagiranaho imikoranire na IDEA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yababwiye ko hashingirwa kuri Gahunda z’ingamba z’ibikorwa by’Ihuriro ry’imyaka itanu (2016-2021) “Strategic plan 2016-2021”. Aha ababwira abahagarariye IDEA ko hakwitabwa cyane ku mahugurwa y’urubyiruko mu bya politiki n’imiyoborere rutangwa n’Imitwe ya politiki; amahugurwa agenewe abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu Mitwe ya politiki; gutera inkunga amahugurwa agenewe abayobozi mu nzego z’ibanze z’Imitwe ya politiki, no gutegura ibiganiro ku ntekerezo za politiki y’abanyarwanda buri mwaka ku rwego rw’Igihugu.

Pr. Adebayo Olukoshi, Umuyobozi wa International IDEA muri Afrika asaba ubusobanuro
Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’Ihuriro n’imikoranire yaryo n’Imitwe ya politiki n’izindi nzego za Leta, iyi delegasiyo yashimye ko iri Huriro riteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko gusa babaza aho Ihuriro rikura ingengo y’imari rikoresha imirimo yaryo ya buri munsi n’iyo riteramo inkunga Imitwe ya politiki, babaza kandi ibibazo, ryaba Ihuriro cyangwa Imitwe ya politiki byahuye nabyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu gusubiza ibi bibazo, yabwiye aba bayobozi ba IDEA ko Ihuriro ribona Inkunga ya Leta, rishobora kandi kubona Impano; ahandi hashobora kuva umutungo ko ari irage; cyangwa nyungu zikomoka ku bikorwa by’Ihuriro nk’uko biteganywa n’Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro. Ubu uretse inkunga ya Leta, Ihuriro rikaba rifitanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (PNUD).
Naho ku bireba ibibazo Ihuriro cyangwa Imitwe ya politiki byahuye nabyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yababwiye ko ari ibijyana no kwiyubaka nk’uko izindi nzego zindi byazisabye imbaraga nyinshi kuko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi inzego zose zari zifite ibibaza bitandukanye biturutse ku ngaruka zayo.

Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya politiki myinshi ikagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, bashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo kuyifasha gukora politiki ishingiye ku bumenyi.

Umuyobozi wa International IDEA muri Afrika Pr. Adebayo Olukoshi yabwiye abari muri iyi nama ko bashimishijwe n’imikorere y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki, atangaza ku mugaragaro ko International IDEA igiye kugirana imikoranire irambye n’Ihuriro asaba ubuyobozi bw’Ihuriro kwihutisha ibishabwa kugira ngo amasezerano y’ubufatanye ashyirweho umukono n’impande zombi; asaba kandi abakozi ba International IDEA bazanye ko nabo ku ruhande rwabo bagomba gutegura ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo aya masezerano y’ubufatanye asinywe kandi atangire gushyirwa mu bikorwa.

International IDEA yageneye Ihuriro impano y’ibitabo binyuranye

Umuvugizi w’Ihuriro Madamu MUKABUNANI Christine yashyimye ubuyobozi bw’uyu muryango bwasuye Ihuriro nyuma yo kubona ubutumire bwaryo, bukaba kandi bwemeye butazuyaje imikoranire myiza kandi irambye yo gutera inkunga zimwe muri gahunda zaryo wagaragarijwe; abizeza ko Ihuriro rizagirana imikorere n’imikoranire myiza kugira ngo intego z’inzego zombi zigerweho.

Abari muri iyi nama


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.