Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




UMUNYAPOLITIKI UTAZI KUVUGA NI NK’UMUBWIRIZABUTUMWA UTAGIRA BIBIRIYA

Iyi ni imvugo y’Umwarimu Dr. NDAHIRO Alfred wigisha isomo k’ubuhanga mu kuvugira mu ruhame/public Communication skills mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth political Leadership Academy/YPLA) yabwiye urubyiruko rukurikira aya amasomo ubwo batangiraga kwiga iri somo rimara iminsi 3.


Dr NDAHIRO Alfred na Tom Ndahiro

Dr. Alfred NDAHIRO yabwiye uru rubyiruko ko itumanaho/ubuhanga mu kuvugira mu ruhame bugaragaza bukanateza imbere amahame ya demokarasi, gusa yababwiye ko ubu buhanga bushobora na none gukoreshwa mu kubiba irwango nk’ibyabaye mu Rwanda mbere no mu gihe hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabagaragarije ko ubu buhanga mu kuvugira mu ruhame bwigwa, ababwira ko ababufata nk’impano, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi atari ko bimeze ko ahubwo uwiyemeje gukora neza umwuga wa politiki yagira ubu buhanga kuko aribwo akoresha kugirango yigarurire abamutega amatwi mu gihe ashyira hanze ibitekerezo bye.
Yagize ati “buri wese ashobora kuvugira mu ruhame ariko umunyapolitiki iyo agiye kuvugira mu ruhame agomba kumenya neza icyo ashaka kubwira abamukurikiye, uko akivuga n’uko agaragara imbere y’abo abwira.” Uko umunyapolitiki yigaragaza imbere y’abo abwira bigira uruhare runini mu kumutega amatwi no guha agaciro ibyo avuga.

Bimenyereza kuvugira mu ruhame

Mu kumenya neza imyitwarire mu gutegura ibiganiro, babwiwe ko hari ubwoko butatu bagomba kumenya gutandukanya igihe bagiye kuvugira mu ruhame. Yababwiye ko hari Imbwirwaruhame (political speech) iyi ikaba igomba gutegurwa neza, byaba byiza ikandikwa kuburyo uyivuga adasobwa mu byo yateguye; ababwira ko hari ikiganiro cya politiki (interview) iki kikaba kigomba kwitegurwa neza, ukivuga akaba afite amakuru ahagije kandi akirinda kubeshya, aha yababwiye ko bibujijwe kubwira ukubaza/umunyamakuru ko ntacyo ufite cyo kuvuga ku kibajijwe (Never say: I have nothing to say about that subject!). icya gatatu umunyapolitiki agomba kumenya n’uguhanganisha ibitekerezo bya politiki/political debate; aho yababwiye ko uwo muba muhanganye mu bitekerezo atari umwanzi ugomba kumwubaha no kubaha igitekerezo cye icyo avuze kiri cyo ukacyemera icyo utemera ukakivuguruza

Bwana Tom NDAHIRO

Mu myitozo iyoborwa n’impuguke mu Itangazamakuru Bwana Tom NDAHIRO, aba banyeshuri bashyize mu ngiro ibyo bigishijwe, bimenyereza kuvugira mu ruhame mu bice byose by’ibiganiro bimaze kuvugwa haruguru.

Icyi ni icyiciro cya XI gikurikiye aya masomo kikaba cyaratangiye muri Mutarama, haba I Kigali ku Cyicaro cy’Ihuriro na Musanze ku rubyiruko ruturuka mu Majyaruguru.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.