Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




UBWUBAHANE NIBWO BURANGA ABANYAPOLITIKI B’IKI GIHE

Ibi n’ibyatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihururo ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana BURASANZWE Oswald, ubwo yatangizaga icyiciro cya cumi na kabiri (12) cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yose uko ari cumi n’umwe (11) mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth political Leadership Academy/YPLA) kuri uyu wa 29.09.2015 ku cyiciro gikurikiranira aya masomo mu Mujyi wa Kigali aho yababwiye ko aya masomo agamije kubongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa atangiza amahugurwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabwiye uru rubyiruko ko aya masomo afite intego nyamukuru yo kubaha ubumenyi n’ubuhanga bwo kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo hagamijwe ahanini kwiyubaka. Basabwa kugira uruhare muri gahunda zose z’Umutwe wa politiki haba mu mahugurwa ategurwa n’Umutwe wa politiki wabo, haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo.
Yagize ati “twizeye ko muje mufite umugambi ujyanye n’uw’Umutwe wa Politiki muturukamo wo kubaka Igihugu gishingiye kuri demokarasi irangwa n’ibitekerezo binyuranye ariko byuzuzanya biganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye ku banyarwanda bose”.
Yibukije ko bagomba kurangwa n’ubwubahane no kurangwa n’umurava mu gukurikira aya masomo kuko utazayakurikira neza azamenyeshwa Umutwe wa politiki wamutoranije kandi batazabona impamyabushobozi ihabwa urangije aya masomo.

Yasoje abashimira uko bitabiriye aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro, ababwira ko Imitwe ya politiki yabo yabatoranije kuko ari ingirakamaro bitezweho kuzagira uruhare mu kubaka ubushobozi bwayo. Abizeza ko Ihuriro rizakomeza kubasaba kwitabira andi mahugurwa ategurwa naryo.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugira ngo bakurikire neza aya masomo, ibisabwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha yarumenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo ruzakurikire neza aya masomo.
 Yabasabye kuzarangwa n’umurava, kudasiba kuko iyo usibye amasomo atatu udahabwa impamyabushobozi yagenewe uwakurikiye neza iyi gahunda.

Abakurikira aya masomo

Icyi cyiciro cya cumi na kabiri (12) kizakurikira aya masomo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba/Akarere ka Rubavu, kikaba kije gikurikira icyarangije aya masomo mu kwezi kwa gatutu uyu mwaka wa 2015, kikaba cyarayakurikiraniraga mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru/Akarere ka Musanze. Iki cyiciro cyikazarangira nibura muri iyi gahunda y’amahugurwa akurikiwe n’urubyiruko rugera kuri 900.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.